Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
Nubwo dukomoka mu moko abarirwa mu magana, kandi tukaba tuvuga indimi zitandukanye, twese dusenyera umugozi umwe. Ikiruta byose, tugamije guhesha ikuzo Yehova, Imana ivugwa muri Bibiliya kandi yaremye ibintu byose. Twihatira kwigana Yesu Kristo kandi duterwa ishema no kwitwa Abakristo. Buri wese muri twe amara igihe afasha abandi kumenya Bibiliya n’Ubwami bw’Imana. Twitwa Abahamya ba Yehova, kuko duhamya ibyerekeye Yehova Imana n’Ubwami bwe.
Ogoga urubuga rwacu. Somera Bibiliya kuri interineti. Menya abo turi bo n’imyizerere yacu.