Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?

Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?

 “Hari igihe mbona abanyeshuri twigana bicaye mu ishuri nta n’ikaye bafite, cyangwa bakaba bambaye ekuteri biyumvira umuzika, mu gihe mwarimu arimo yigisha. Hari ubwo usanga bibaza impamvu batsindwa mu ishuri! Ariko kandi, hari abantu biga cyane nkange, ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Nibaza ikibitera kikanyobera. Ntibyumvikana ukuntu ngira amanota make kandi mba naraye ijoro niga.”—Yolanda.

 Ese ibyabaye kuri Yolanda, nawe bijya bikubaho? Tuvugishije ukuri, gutsindwa mu ishuri bica intege.

 Abanyeshuri bamwe na bamwe iyo batsinzwe mu ishuri, bumva nta kindi bakora ngo bagire amanota meza. Abandi bo, bashobora guhitamo kurireka burundu. Nubwo hari ababona ko ubwo buryo bwombi bushobora kubafasha gukemura icyo kibazo, hari ubundi buryo bwabafasha. Reka dusuzume ibintu bitandatu ushobora gukora kugira ngo ugire amanota meza.

 Icyo wakora

  •   Ntukagire isomo usuzugura. Ushobora kuvuga uti: “Ibyo nsanzwe mbizi.” Ariko mu by’ukuri iyo usibye amasomo menshi, bituma nawe ugira amanota make.

     “Ku ishuri ryacu, usanga abana badahangayikishwa n’amanota, bakunze gusiba amasomo amwe n’amwe. Ariko mu by’ukuri baba bihemukira.”—Matthew.

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Ibyo umuntu abiba, ni na byo asarura.”—Abagalatiya 6:7.

  •   Jya ukurikira mu ishuri. Kuba uri mu ishuri ubwabyo ntibihagije. Ahubwo usabwa no gukurikira mu ishuri. Jya wandika ibyo mwiga. Jya ugerageza kwiyumvisha neza ibyo mwarimu yigisha. Niba bishoboka, jya ubaza ibibazo.

     “Ge nkunda kubaza ibibazo byinshi mu isomo, kuko nasanze ko iyo mwarimu mubajije ibibazo, ari bwo arushaho gusobanura neza isomo.”—Olivia.

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Jya witondera uko wumva.’—Luka 8:18.

  •   Irinde gukopera. Gukopera ni nko kwiba. Kandi ku ishuri hari uburyo bwinshi bwo gukopera. Hari abanyeshuri bandukura ibyo bagenzi babo banditse. Usibye ko uba urimo wiba, nawe nta cyo ushobora kumenya.

     “Niba ibintu utabyumva, umuti si ukwandukura ibisubizo by’abandi. Gukopera nta cyo bigufasha. Aho kugira ngo witoze kwikemurira ibibazo, uba witoza kugendera ku bandi.”—Jonathan.

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Garagaza agaciro k’imirimo yawe, ni bwo uzabona impamvu yo kwishima.’—Abagalatiya 6:4.

  •   Jya ushyira imikoro yo ku ishuri mu mwanya wa mbere. Niba bishoboka, mbere yo kugira ikindi ukora, jya uhera ku mikoro, ubone gukora ibindi, urugero nka siporo. a Nurangiza gukora imikoro, ni bwo ibindi bizagushimisha.

     “Nishyiriyeho intego yo kujya mbanza gukora imikoro, kandi byatumye ngira amanota meza. Iyo nageraga mu rugo, nabaga nshaka kuryama ho gato cyangwa nkumva umuzika. Ariko nafashe umwanzuro wo kujya mbanza gukora imikoro, ibindi bikaza nyuma.”—Calvin.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:10.

  •   Jya ugisha inama. Ntugaterwe isoni no kugisha abandi inama. Jya ugisha inama ababyeyi bawe, kandi ubaze abarimu bawe icyo wakora kugira ngo ugire amanota meza. Mu mimerere imwe n’imwe, ushobora no kwiyambaza undi muntu usobanukiwe neza ibyo wiga ngo agufashe.

     “Ushobora gusobanuza mwarimu, ukamubaza uko wasobanukirwa isomo runaka n’icyo wakora kugira ngo ubashe gutsinda. Mwarimu azashimishwa no kuba wifuza kugira amanota meza, maze agufashe.”—David.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Aho abajyanama benshi bari [imigambi] irasohozwa.”—Imigani 15:22.

  •   Jya ukoresha uburyo bwose bubonetse. Mu bihugu bimwe na bimwe, hari ibizamini by’inyongera abanyeshuri bakora kugira ngo bongere amanota yabo. Umunyeshuri aba ashobora kubisaba. Iyo umunyeshuri atsinzwe ikizamini, aba ashobora guhabwa amahirwe yo kongera kugikora, iyo abisabye.

    Gukora uko ushoboye kose ngo ugire amanota meza, byagereranywa no kwiga gucurangisha igikoresho cy’umuzika. Nubwo bibanza kugorana, iyo umaze kubimenya biragushimisha

     “Iyo hari isomo natsinzwe, mba ngomba kugira icyo nkora. Mbaza abarimu bange niba hari ibizamini by’inyongera nakora, cyangwa se niba hari icyo nasubiramo kugira ngo ngire amanota meza.”—Mackenzie.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”—Imigani 14:23.

a Niba wifuza inama zagufasha kumenya icyo wakora ngo ugire amanota meza mu ishuri, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Nakora iki ngo ndangize imikoro yo ku ishuri?