Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Ibyaha no gukunda amafaranga byanteye imibabaro myinshi”

“Ibyaha no gukunda amafaranga byanteye imibabaro myinshi”
  • Igihe yavukiye: 1974

  • Igihugu: Alubaniya

  • Kera: Nari umujura, nacuruzaga ibiyobyabwenge kandi nafunzwe inshuro nyinshi

IBYAMBAYEHO

 Navukiye muri Tiranë umurwa mukuru wa Alubaniya, mvukira mu muryango ukennye. Data yari umugabo w’inyangamugayo kandi yakoranaga umwete kugira ngo atwiteho. Ariko twahoranaga ubukene. Nababazwaga n’uko twari abakene. Nkiri umwana sinagiraga inkweto kandi sinabonaga ibyokurya bihagije.

 Natangiye kwiba nkiri muto kubera ko nibwiraga ko narimo mfasha umuryango wange kubona ibiwutunga. Amaherezo naje kugirana ibibazo na porisi. Mu mwaka wa 1988, igihe nari mfite imyaka 14 data yanyohereje mu kigo ngororamuco. Namazeyo imyaka ibiri kandi nahigiye gusudira. Navuye muri icyo kigo nifuza kuba inyangamugayo ariko nabuze akazi. Ubushomeri bwari bumeze nabi kubera ko muri Alubaniya hari imvururu zishingiye kuri poritiki. Narashobewe bituma nsubirana n’inshuti zange za kera nongera no kwiba. Amaherezo nge n’inshuti zange twarafashwe dukatirwa imyaka itatu y’igifungo.

 Maze gufungurwa nakomeje kwiba no gukora ibindi byaha. Muri icyo gihe Alubaniya yari mu kavuyo bitewe n’ihungabana ry’ubukungu. Icyo gihe nakoraga ibikorwa binyuranye n’amategeko nkabona amafaranga menshi. Hari ahantu twagiye kwiba dukoresheje imbunda maze bagenzi bange babiri barafatwa. Nahise mpunga mva mu gihugu kugira ngo ntafungwa. Icyo gihe nari mfite umugore witwa Julinda, kandi twari dufitanye umwana w’umuhungu ukiri uruhinja.

 Twagiye mu Bwongereza. Nifuzaga rwose gutangira ubuzima bushya ndi kumwe n’umugore wange n’umuhungu wange, ariko kureka ingeso mbi byarananiye. Bidateye kabiri nongeye gukora ibyaha. Nacuruzaga ibiyobyabwenge kandi nakoreshaga amafaranga menshi.

 Julinda we yabonaga ate akazi nakoraga ko gucuruza ibiyobyabwenge? Nimureke abibibwirire: “Nakuriye muri Alubaniya kandi nahoraga ndota ko nzava mu bukene. Numvaga nakora ikintu cyose kugira ngo ngire ubuzima bwiza. Nashyigikiraga Artan nivuye inyuma mu bikorwa bye byo kubeshya, kwiba, gucuruza ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyose cyari gutuma abona amafaranga, kubera ko nibwiraga ko amafaranga ari yo yari gutuma tugira ubuzima bwiza.”

“Nashyigikiraga Artan nivuye inyuma mu bikorwa bye byo kubeshya, kwiba no gucuruza ibiyobyabwenge.”—Julinda

 Mu mwaka wa 2002 ubuzima bwacu bwarahindutse, ibyo twateganyaga gukora byose birahagarara. Nafatanywe ibiyobyabwenge byinshi nongera gufungwa.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Bibiliya yatangiye guhindura imibereho yange na mbere y’uko mbimenya. Mu mwaka wa 2000 Julinda yahuye n’Abahamya ba Yehova batangira kumwigisha Bibiliya. Sinigeze nshishikarira kwiga Bibiliya kubera ko natekerezaga ko birambirana, ariko Julinda we yarabikundaga. Agira ati: “Navukiye mu muryango w’abanyedini kandi nakundaga Bibiliya nkanayubaha cyane. Buri gihe nifuzaga kumenya icyo Bibiliya yigisha, kandi igihe niganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova byaranshimishije cyane. Inyigisho zo muri Bibiliya numvaga zishyize mu gaciro. Ibyo nigaga byatumye ngira ibyo mpindura mu buzima bwange. Icyakora sinahinduye uko nabonaga amafaranga kugeza igihe Artan yafungiwe. Ibyo ni byo byankanguye. Nahise mbona ko burya ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’amafaranga ari ukuri. Twari twarayashakishije nk’abayataye ariko ntiyigeze atuma tugira ibyishimo. Icyo gihe nasobanukiwe ko ngomba gukurikiza amahame y’Imana yose.”

 Mu mwaka wa 2004 narafunguwe maze bidatinze ngerageza gusubira mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Icyakora, Julinda yari yarahinduye imitekerereze kandi hari ikintu yambwiye cyatumye nsubiza ubwenge ku gihe. Yarambwiye ati: “Singikeneye amafaranga yawe, icyo nshaka ni umugabo wange, kandi ndashaka ko abana bange bazajya babona se igihe cyose bamukeneye.” Naguye mu kantu ariko ibyo yavugaga byari ukuri. Nari naramaze imyaka myinshi ntaba hafi y’umuryango wange. Nanone natekereje ku bibazo byinshi nari naranyuzemo bitewe no kwiruka inyuma y’amafaranga. Nafashe umwanzuro wo guhinduka kandi nkareka inshuti mbi nagiraga.

 Igihe nge n’umugore wange n’abana bacu twajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova byatumye mbona ko nkwiriye guhinduka. Nakozwe ku mutima n’ukuntu nasanze ari abantu bakundana by’ukuri. Amaherezo nange natangiye kwiga Bibiliya.

Najyaga ntekereza ko iyo tugira amafaranga menshi ari bwo twari kugira ibyishimo

 Igihe nigaga Bibiliya namenye ko “gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba . . . bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose” (1 Timoteyo 6:9, 10). Rwose nahise nemera ko ibyo uyu murongo uvuga ari ukuri! Iyo ntekereje ukuntu nangije ubuzima bwange nkababaza n’abagize umuryango wange, birambabaza cyane (Abagalatiya 6:7). Igihe namenyaga ko Yehova n’umwana we Yesu Kristo bankunda, byatumye mpindura imico yange. Nagabanyije kwitekerezaho maze ntangira kwita ku bandi, hakubiyemo kumarana igihe n’abagize umuryango wange.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Hari inama yo muri Bibiliya yamfashije. Igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite” (Abaheburayo 13:5). Ubu numva ntuje kandi mfite umutimanama ukeye. Byatumye ngira ibyishimo ntari narigeze ngira. Ubu mbanye neza n’umugore wange kandi umuryango wacu wunze ubumwe.

 Najyaga ntekereza ko iyo tugira amafaranga menshi ari bwo twari kugira ibyishimo. Ariko niboneye ko ibyaha no gukunda amafaranga byanteye imibabaro myinshi. Nubwo tudafite amafaranga menshi, twabonye ikintu cy’agaciro kenshi mu buzima ni ukuvuga ubucuti dufitanye na Yehova. Kuba tumusenga twunze ubumwe biradushimisha cyane.

Ndi kumwe n’umuryango wange mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova