Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

Babonye “isaro ry’agaciro kenshi”

Babonye “isaro ry’agaciro kenshi”

 Yesu yigishije ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo byose abantu bahura na byo (Matayo 6:10). Kugira ngo yerekane agaciro ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana gufite, muri Matayo 13:44-46 yavuze iby’imigani ibiri ikurikira:

  •   Hari umugabo wagendaga ashakisha mu murima nuko mu buryo butunguranye agwa ku butunzi buhishwe.

  •   Hari n’umucuruzi wagendaga ashakisha ubutunzi bw’agaciro nuko aza kubona isaro rimwe ryari rifite agaciro kenshi.

 Abo bagabo bombi bagurishije ibyo bari batunze byose kugira ngo babone ubutunzi bari babonye. Abo bagabo babiri bagereranya abantu baha agaciro cyane Ubwami bw’Imana kandi bakaba biteguye kugira ibyo bigomwa kugira ngo babone imigisha yabwo (Luka 18:29, 30). Muri iyi videwo, reba inkuru y’abagabo babiri bajya kumera nk’abo Yesu yavuze mu migani yaciye.