Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiza biri imbere

Ibyiza biri imbere

 Ese utekereza ko ibintu bizarushaho kuba byiza mu gihe kiri imbere? Muri iki gihe, abantu benshi bagerageza kurangwa n’ikizere nubwo bahanganye n’ibibazo bikomeye. Ariko se mu by’ukuri, twakwiringira ko ibintu bizaba byiza? Yego rwose. Bibiliya itwizeza ko bizabaho.

 Ni ibihe bintu byiza Bibiliya ivuga ko bizabaho?

 Bibiliya igaragaza ko abantu bahanganye n’ibibazo bikomeye. Ariko idusezeranya ko ibyo bibazo bitazahoraho. Reka turebe ingero zibigaragaza.

  •   Ikibazo: Kutagira aho kuba

     Bibiliya igira iti: “Bazubaka amazu bayabemo.”—Yesaya 65:21.

     Uko bizaba bimeze: Abantu bazaba bafite aho kuba.

  •   Ikibazo: Ubushomeri n’ubukene

     Bibiliya igira iti: “Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yesaya 65:22.

     Uko bizaba bimeze: Abantu bose bazabona akazi keza, kabashimishije kandi kabahesha inyungu.

  •   Ikibazo: Akarengane

     Bibiliya igira iti: “Abatware be bazategekesha ubutabera.”—Yesaya 32:1.

     Uko bizaba bimeze: Abantu ntibazongera kurenganywa bitewe n’ubwoko bwabo cyangwa urwego rw’imibereho. Abantu bose bazaba bafite uburenganzira bungana.

  •   Ikibazo: Imirire mibi n’inzara

     Bibiliya igira iti: “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

     Uko bizaba bimeze: Buri wese azabona ibyokurya byinshi kandi bifite intunga mubiri. Ntawuzongera kwicwa n’inzara cyangwa imirire mibi.

  •   Ikibazo: Ibyaha n’urugomo

     Bibiliya igira iti: “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.

     Uko bizaba bimeze: Buri wese azumva atuje, atekanye, kubera ko abantu babi bazaba batakiriho. Nanone “Abakiranutsi bazaragwa isi.”—Zaburi 37:10, 29.

  •   Ikibazo: Intambara

     Bibiliya igira iti: “Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4.

     Uko bizaba bimeze: Ku isi hose hazaba hari amahoro (Zaburi 72:7). Ntawuzongera kubabazwa n’uko abe bishwe n’intambara kandi ntawuzongera guhunga.

  •   Ikibazo: Indwara n’ibyorezo

     Bibiliya igira iti: “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.

     Uko bizaba bimeze: Abantu ntibazongera kumugara cyangwa kurwara (Yesaya 35:5, 6). Bibiliya inavuga ko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.

  •   Ikibazo: Kwangirika kw’ibidukikije

     Bibiliya igira iti: “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—Yesaya 35:1.

     Uko bizaba bimeze: Isi yose izahinduka paradizo, iturweho n’abantu nk’uko Imana yari yarabiteganyije.—Intangiriro 2:15; Yesaya 45:18.

 Ese ibyo Bibiliya idusezeranya ni inzozi?

 Ushobora kumva ko ibyo Bibiliya idusezeranya ari inzozi. Ariko turagutera inkunga yo gusuzuma ibyo Bibiliya ivuga ku masezerano yo mu gihe kiri imbere. Kubera iki? Amasezerano yo muri Bibiliya atandukanye n’ay’abantu. Amasezerano yo muri Bibiliya yatanzwe n’Imana. Dore impamvu atandukanye cyane n’ay’abantu:

  •   Imana ni iyo kwiringirwa. Bibiliya ivuga ko Imana “idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Nanone Imana ni yo yonyine ishobora kutubwira ibizaba mu gihe kizaza (Yesaya 46:10). Bibiliya irimo ingero nyinshi cyane zigaragaza ko ibyo Imana ivuga buri gihe bisohora. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?

  •   Imana ifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo duhura na byo. Bibiliya ivuga ko Imana ifite ubushobozi bwo gukora ibyo “yishimiye gukora byose” (Zaburi 135:5, 6). Mu yandi magambo, ntacyabuza Imana gusohoza amasezerano yayo. Nanone Imana iba ishaka kudufasha kubera ko idukunda.—Yohana 3:16.

 Ni ibisanzwe ko ushobora kwibaza uti: “Niba Imana ishaka kudufasha kandi ikaba ifite n’ubushobozi bwo kubikora, kubera iki duhura n’ibibazo byinshi?” Kugira ngo ubone igisubizo k’icyo kibazo, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

 Ibyo Bibiliya idusezeranya bizabaho bite?

 Imana izakoresha Ubwami bwayo, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru, kugira ngo isohoze amasezerano yayo. Yashyizeho Yesu Kristo ngo abe Umutegetsi w’ubwo Bwami kandi yamuhaye ububasha bwo kwita ku isi n’abayituye. Igihe Yesu yari ku isi, yakijije abarwayi, aha abantu ibyokurya, yagaragaje ko afite ububasha ku bintu kamere, kandi yazuye abapfuye (Mariko 4:39; 6:41-44; Luka 4:40; Yohana 11:43, 44). Ibyo byagaragazaga ibyo azakora igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.

 Kugira ngo umenye icyo Ubwami bw’Imana buzakumarira, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: Ubwami bw’Imana ni iki?

 Ibyo Bibiliya idusezeranya bizaba ryari?

 Bizaba vuba aha! Ibyo tubyemezwa n’iki? Bibiliya yari yarahanuye ibimenyetso byari kugaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi gutegeka ku isi (Luka 21:10, 11). Ibyo bintu ni byo biri kubaho muri iki gihe.

 Kugira ngo umenye byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

 Kwiringira ibyo Bibiliya ivuga byadufasha bite muri iki gihe?

 Hari umwanditsi wa Bibiliya wagereranyije amasezerano yo muri Bibiliya n’“igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu” (Abaheburayo 6:19). Nk’uko igitsika ubwato gituma ubwato buguma hamwe mu gihe cy’umuraba, amasezerano yo muri Bibiliya na yo, atuma dukomeza kwihanganira ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Amasezerano yo muri Bibiliya atuma dutuza, tugakomeza kurangwa n’ibyishimo, tugatekereza neza kandi tukagira ubuzima bwiza.—1 Abatesalonike 5:8.