Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

E+/taseffski/via Getty Images (Stock photo. Posed by model.)

KOMEZA KUBA MASO

Ibibazo by’indwara zo mu mutwe bigenda byiyongera cyane mu bakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ibibazo by’indwara zo mu mutwe bigenda byiyongera cyane mu bakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku itariki ya 13 Gashyantare 2023, Ibigo Bishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (CDC) byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasohoye raporo igaragaza uburyo indwara zo mu mutwe ziri kwibasira abakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo raporo yagaragaje ko abanyeshuri barenga 40 ku ijana biga mu mashuri yisumbuye bahanganye n’agahinda gakabije no kwiheba.

 Dr. Kathleen Ethier, umuyobozi w’ishami ryita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu mu Bigo Bishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara, yaravuze ati: “Nubwo mu myaka irenga icumi ishize twagiye tubona umubare w’abakiri bato bibasirwa n’indwara zo mu mutwe wiyongera, muri iki gihe bwo izo ndwara hamwe n’ibitekerezo byo gushaka kwiyahura bigenda byiyongera mu bana b’abakobwa kurusha mbere hose.”

 Iyo raporo yerekanye ko:

  •   Mu bana 10 b’abakobwa, abarenga 1 (14 ku ijana) bagiye bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Nk’uko Dr. Ethier yabivuze: “Ibyo bintu birahangayikishije cyane, kubera ko mu bana b’abakobwa 10 uzi, byibuze umwe muri bo yigeze gufatwa ku ngufu.”

  •   1 mu bana 3 b’abakobwa (30 ku ijana) yagerageje kwiyahura.

  •   3 mu bana 5 b’abakobwa (57 ku ijana) bagize agahinda gakabije cyangwa bariheba.

 Rwose iyo mibare irababaje cyane. Igihe cy’ubuto cyagombye kuba ari igihe cy’ibyishimo n’umunezero. Ni iki cyafasha abakiri bato guhangana n’imihangayiko bahura na yo muri iyi minsi? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zafasha abakiri bato

 Mu by’ukuri Bibiliya igaragaza neza ko turi mu bihe bitoroshye. Ibyita “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Timoteyo 3:1-5). Icyakora Bibiliya itanga inama zihuje n’igihe zafasha bakiri bato bo hirya no hino ku isi babarirwa muri za miliyoni guhangana n’ibyo bihe biruhije nubwo bahura n’ingorane. Suzuma ingingo zikurikira zishingiye kuri Bibiliya.

 Inama zafasha abakiri bato guhangana n’ibitekerezo byo kwiyahura

 Inama zafasha abakiri bato guhangana n’agahinda gakabije, kubabara no kumva nta cyo bamaze

 Inama zafasha abakiri bato guhangana no kunnyuzurwa

 Inama zafasha abakiri bato guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zafasha ababyeyi

 Bibiliya itanga inama nziza zafasha ababyeyi ku buryo bashobora gufasha abana babo b’ingimbi n’abangavu guhangana n’ingorane bahura na zo mu buzima. Suzuma ingingo zikurikira zishingiye kuri Bibiliya.