Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Halfpoint Images/Moment via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’ubuzima yatanze umuburo w’uko imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza abakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’ubuzima yatanze umuburo w’uko imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza abakiri bato—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ku itariki ya 23 Gicurasi 2023, umuyobozi mukuru wo mu rwego rw’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze umuburo w’uko imbuga nkoranyambaga ziri kwangiza abakiri bato benshi.

  •   “Nubwo hari ibintu byinshi imbuga nkoranyambaga zifasha abana, ingimbi n’abangavu, nanone hari ibihamya byinshi bigaragaza ko zishobora kubateza ibibazo by’uburwayi n’ihungabana.”—Social Media and Youth Mental Health: Umujyanama mukuru mu bijyanye no kubaga, wo muri Amerika, 2023.

 Mu bushakashatsi uwo mujyanama yakoze yagaragaje bimwe mu bintu bihangayikishije.

  •   Ingimbi n’abangavu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15 “bamara amasaha arenga 3 ku munsi, bakoresha imbuga nkoranyambaga, baba bafite ibyago byikubye inshuro ebyiri byo guhura n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, urugero nk’agahinda gakabije no gukabya guhangayika.”

  •   Abari mu kigero cy’imyaka 14, “bakunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi, gusererezwa cyane, guhangayikishwa n’uburyo basa, kutigirira icyizere no kugaragaza ibimenyetso bikabije by’indwara yo kwiheba. Ibyo bikunze kuba cyane ku bakobwa kurusha uko biba ku bahungu.”

 Ababyeyi bakora iki ngo barinde abana babo ako kaga? Bibiliya irimo inama zabafasha.

Ibyo ababyeyi bakora

 Jya ugira icyo ukora. Babyeyi, mbere yo kwemerera abana banyu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mujye mubanza murebe niba zidashobora kubateza ibibazo.

 Niba wemereye umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga, jya wita cyane ku kaga ashobora guhura nako kandi umenye ibyo umwana wawe akorera kuri zo mbuga nkoranyambaga. Wabigenza ute?

 Jya urinda umwana wawe ibintu byamwangiza. Toza umwana wawe uko yatahura ibintu byamwangiza n’uko yabyirinda.

 Jya umushyiriraho amabwiriza. Urugero, jya ushyiraho igihe umwana wawe agomba gukoresha imbuga nkoranyambaga n’igihe agomba kuzimaraho.

  •   Ihame ryo muri Bibiliya: “Mwirinde cyane kugira ngo . . . mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abefeso 5:15, 16.

  •   Kugira ngo ufashe umwana wawe gusobanukirwa impamvu kumushyiriraho amabwiriza ari ngombwa, koresha videwo ishushanyije ivuga ngo: Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga.