Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Maremagnum/Corbis Documentary via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Ese Harimagedoni izatangirira muri Isirayeli?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese Harimagedoni izatangirira muri Isirayeli?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Bibiliya ntivuga ko Harimagedoni ari intambara ihuza uturere, ahubwo ivuga ko ari intambara izaba ku isi hose, ikaba hagati y’Imana n’ubutegetsi bwose bw’abantu.

  •   ‘Amagambo yahumetswe aturuka ku badayimoni . . . asanga abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. . . . Abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo.’—Ibyahishuwe 16:14, 16.

 Ijambo “Harimagedoni” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo Har Meghid·dohnʹ, risobanura ngo: “Umusozi wa Megido.” Megido wari umujyi wo mu gace ka Isirayeli ya kera. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu hari abantu batekereza ko Harimagedoni izatangirira muri Isirayeli. Icyakora, haba mu gace Megido yari iherereyemo cyangwa mu kandi gace ako ari ko kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati, nta hantu hanini hakoranyirizwa “abami bo mu isi yose ituwe” n’ingabo zabo zose.

 Igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe mu buryo bw’“ibimenyetso,” cyangwa mu mvugo y’ikigereranyo (Ibyahishuwe 1:1). Harimagedoni ntiyerekeza ku hantu runaka, ahubwo yerekeza ku bintu bizabaho ku isi hose, igihe amahanga yose azishyira hamwe bwa nyuma kugira ngo arwanye ubutegetsi bw’Imana.—Ibyahishuwe 19:11-16, 19-21.