Soma ibirimo

Umunara w’Umurinzi​—Nta kindi kinyamakuru bihwanye

Umunara w’Umurinzi​—Nta kindi kinyamakuru bihwanye

Ku isi hose, nta kindi kinyamakuru gikwirakwizwa nk’Umunara w’Umurinzi. Hacapwa kopi zirenga miriyoni 42 kuri buri nomero. Ikinyamakuru kiza ku mwanya wa kabiri ni Nimukanguke!, hakaba hacapwa kopi zirenga miriyoni 41 kuri buri nomero. Ibyo binyamakuru byombi bisohorwa n’Abahamya ba Yehova, bigakwirakwizwa mu bihugu 236.

Bite se ku bindi bitabo? Ishyirahamwe ry’abanditsi b’ibinyamakuru rivuga ko ikinyamakuru kigurishwa cyane, ari icyandikwa n’ishyirahamwe ry’abantu bari mu kiruhuko cy’iza bukuru kikaba cyibanda ku bantu barengeje imyaka 50 y’amavuko. Icyo kinyamakuru kigurisha kopi zirenga miriyoni 22 n’ibihumbi 400. Hari ikindi kinyamakuru cyo mu Budage (ADAC Motorwelt) kigurisha kopi zigera hafi kuri miriyoni 14, n’ikindi cyo mu Bushinwa (Gushi Hui) gicapa kopi miriyoni 5 n’ibihumbi 400.

Naho mu binyamakuru bisohoka hafi buri munsi, ikinyamakuru cyo mu Buyapani (Yomiuri Shimbun) ni cyo cyiza ku mwanya wa mbere. Hasohoka kopi zacyo zirenga miriyoni eshanu buri gihe.

Icyakora, ibitabo by’Abahamya biranihariye mu birebana n’indimi bisohokamo. Urugero, Umunara w’Umurinzi uhindurwa mu ndimi zirenga 190 naho Nimukanguke! igasohoka mu ndimi zirenga 80. Nyamara icyitwa Reader’s Digest gisohoka mu ndimi 21, nubwo ibiba birimo bigenda bitandukana bitewe n’igihugu cyasohotsemo.

Mu buryo butandukanye n’ibindi binyamakuru byavuzwe muri iyi ngingo, ibinyamakuru by’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! bishyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake, ntibyamamaza kandi nta giciro kiba kiriho.

Intego y’Umunara w’Umurinzi ni iyo gusobanura inyigisho zo muri Bibiliya, cyane cyane icyo Ibyanditswe bivuga ku byerekeye Ubwami bw’Imana. Umunara w’Umurinzi watangiye kwandikwa mu mwaka 1879. Nimukanguke! yo yibanda ku ngingo rusange, urugero nk’ibidukikije na siyansi, ariko igamije gufasha abantu kurushaho kwizera ko hariho Umuremyi. Nanone igaragaza ko inama zo muri Bibiliya zishobora kudufasha mu mibereho yacu.