Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe ntagishaka kwiga?

Nakora iki mu gihe ntagishaka kwiga?

 Hari impamvu nyinshi zishobora kumvikana zatuma bamwe mu banyeshuri bumva batagishaka kujya ku ishuri. Urugero, kuba abarimu babo bakomeza ibintu, gushyirwaho igitutu nabo bigana, guhangayikishwa n’ibizamini hamwe no kuba bahabwa imikoro myinshi cyane. a Umukobwa ukiri muto witwa Rachel b yaravuze ati:

 “Mba numva najya ahandi hantu hose uretse ku ishuri. Nahitamo kwirirwana n’incuti zanjye, nkigira ku mazi cyangwa se ngafasha ababyeyi banjye imirimo yo mu rugo aho kujya ku ishuri.”

 Niba nawe wumva umeze nka Rachel, ushobora kumva imyaka uzamara mu ishuri ari nk’igifungo wakatiwe ugomba kwihanganira kugeza usoje amasomo yawe. Ese hari icyagufasha kwishimira igihe uzamara mu ishuri?

 Ese wari ubizi? Iyo witoje kubona ishuri mu buryo bwiza, bigufasha guhangana n’ibyo uhura na byo kandi bigatuma ubona ko kwiga atari igihano. Mu by’ukuri, ishuri rizatuma ugira ubumenyi buzagufasha numara kuba mukuru.

 Gerageza kwibanda ku bintu bikurikira kugira ngo wishimire kwiga:

 Amasomo. Niwiga neza, bizagufasha gukemura ibibazo uzahura na byo mu gihe kizaza haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, aho guhora utegereje ko hari abandi babigukemurira. Ibaze uti: “Nubwo hari ibintu ntakunda ku ishuri, kwiga bizamarira iki?”

 Ihame rya Bibiliya: “Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”—Imigani 3:21.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Nakora iki ngo ngire amanota meza ku ishuri?

 Imico yawe. Gahunda mukurikiza buri gihe ku ishuri, ishobora ku kwigisha gukoresha neza igihe cyawe, kugira gahunda ihoraho yo gukora ibintu no kugira umwete mu byo ukora, kandi iyo mico uzayikenera numara gukura. Ibaze uti: “Ni mu buhe buryo gahunda dukurikiza ku ishuri yamfasha kugira gahunda no kuba umukozi mwiza? Ese ni iki nakora kugira ngo ngire ibyo nkosora?’

 Ihame rya Bibiliya: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”—Imigani 14:23.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Nakora iki ngo nkoreshe igihe neza?

 Uko ubana n’abandi. Uko ubanye n’abanyeshuri mwigana bishobora kugufasha kwitoza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi no kububaha. Umusore ukiri muto witwa Joshua yaravuze ati: “Kumenya kuganira n’abandi na byo ni iby’ingenzi cyane kimwe nko kwiga amateka na siyansi. Ni ubumenyi buzakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.” Ibaze uti: “Ni ayahe masomo nize ku ishuri arebana no kubana neza n’abandi, hakubiyemo abo twakuriye ahantu hatandukanye hamwe n’abo tudahuje idini?”

 Ihame rya Bibiliya: “Mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaheburayo 12:14.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Ni gute nshobora kongera ubuhanga bwanjye bwo kuganira?

 Ejo hazaza hawe. Ishuri rishobora kugufasha kumenya ibintu ushoboye no kwishyiriraho intego zigendanye na byo. Umukobwa ukiri muto witwa Brooke yaravuze ati: “Kuba warize ibintu runaka, bishobora kugufasha gukora akazi neza, nk’uko nanjye byamfashije.” Ibaze uti: “Nindangiza kwiga nzabasha kwibeshaho? Ni gute ibyo nize bizamfasha mu kazi kanjye?”

 Ihame rya Bibiliya: “Shakira ibirenge byawe aho binyura.”—Imigani 4:26, Bibiliya Ntagatifu.

a Amahame menshi agaragara muri iyi ngingo ashobora no gufasha abakiri bato bigira mu rugo.

b Amazina amwe yarahinduwe.