Soma ibirimo

Ese Imana ibaho?

Ese Imana ibaho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego, Imana ibaho. Bibiliya itanga ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho. Idutera inkunga yo kurushaho kwizera Imana no gukoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ n’“ubwenge” aho kwemera buhumyi inyigisho z’amadini (Abaroma 12:1; 1 Yohana 5:20). Suzuma izi ngingo zishingiye kuri Bibiliya zagufasha gutekereza:

  •   Isanzure ry’ikirere rifite gahunda ihamye rigenderaho kandi rikaba ririho ibintu bifite ubuzima, ni gihamya y’uko hariho Umuremyi. Bibiliya igira iti “birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Abaheburayo 3:4). Nubwo ayo magambo yumvikana, abantu benshi bize basanga afite imbaraga. a

  •   Abantu twese tuvukana icyifuzo cyo gusobanukirwa intego y’ubuzima, iyo akaba ari inzara dukomeza kugira nubwo twaba duhaze. Icyo ni kimwe mu byo Bibiliya yita ‘gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka,’ hakaba hakubiyemo icyifuzo cyo kumenya Imana no kuyisenga (Matayo 5:3; Ibyahishuwe 4:11). Ibyo bintu dukenera byo mu buryo bw’umwuka ntibiduhamiriza ko Imana ibaho gusa, ahubwo nanone bigaragaza ko ari Umuremyi wuje urukundo wifuza ko twahaza icyo cyifuzo.​—Matayo 4:4.

  •   Hari ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwanditswe mu binyejana byinshi mbere y’uko ibivugwamo bisohora, kandi bwose bwasohoye nk’uko bwari bwarahanuwe. Kuba ubwo buhanuzi bwarasohoye neza neza kandi no mu bintu bito, bigaragaza mu buryo budasubirwaho ko bwaturutse ku ufite ubushobozi ndengakamere.​—2 Petero 1:21.

  •   Abantu bagize uruhare mu kwandika Bibiliya bari bazi ibintu byo mu rwego rwa siyansi, kurusha abandi bantu bariho icyo gihe. Urugero, kera cyane abantu bibwiraga ko isi iteretse ku nyamaswa, urugero nk’inzovu, ingurube y’ishyamba cyangwa ku kimasa kinini. Nyamara, Bibiliya yo ivuga ko Imana ‘yatendetse isi hejuru y’ubusa’ (Yobu 26:7). Nanone Bibiliya ivuga neza ko isi ifite ishusho y’“uruziga” cyangwa umubumbe (Yes 40:22). Abantu benshi bumva ko ibisobanuro nk’ibyo bihambaye nta handi abanditsi ba Bibiliya bari kubikura uretse ku Mana.

  •   Bibiliya itanga ibisubizo by’ibibazo byinshi bikomeye, ndetse isubiza na bya bibazo bishobora gutuma umuntu atemera ko Imana ibaho mu gihe atabonye ibisobanuro bimunyuze. Urugero nk’ibi bigira biti “niba Imana ari urukundo kandi ikagira imbaraga, kuki ku isi hari imibabaro n’ibikorwa bibi? Kuki usanga ahanini idini ari ryo nyirabayazana w’ibikorwa bibi, aho gushishikariza abantu gukora ibyiza?”​—Tito 1:16.

a Urugero, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere witwaga Allan Sandage yigeze kugira icyo avuga ku isanzure ry’ikirere agira ati “jye mbona bidashoboka rwose ko gahunda iri mu isanzure ry’ikirere yaba yarapfuye kubaho gutya gusa. Hagomba kuba hari ikintu cyabishyize kuri gahunda. Mbona Imana ari iyobera, ariko nanone mbona kwemera ko ari yo yatumye ibintu bibaho mu buryo bw’igitangaza ari byo bishyize mu gaciro kuruta kwemera ko byapfuye kubaho gutya gusa.”