Soma ibirimo

Ese siyansi ihuza na Bibiliya?

Ese siyansi ihuza na Bibiliya?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, iyo igize icyo ivuga ku bintu bya siyansi ibivuga mu buryo buhuje n’ukuri. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zigaragaza ko siyansi na Bibiliya bihuza, n’ukuntu Bibiliya irimo ibintu byo mu rwego rwa siyansi bihuje n’ukuri bitemerwaga n’abantu benshi bariho igihe yandikwaga.

  •   Ijuru n’isi byagize intangiriro (Intangiriro 1:1). Nyamara imigani ya kera y’imihimbano igaragaza ko ijuru n’isi bitaremwe, ko ahubwo byapfuye kubaho gutya gusa. Abanyababuloni bo bemeraga ko ijuru n’isi byabyawe n’imana zaje ziturutse mu nyanja ebyiri. Izindi nkuru z’impimbano zivuga ko ijuru n’isi byavuye mu igi rinini cyane.

  •   Isanzure ry’ikirere rifite amategeko kamere ahamye rigenderaho uko bwije n’uko bukeye; si ibintu imana zapfuye gushyiraho gutya gusa (Yobu 38:33; Yeremiya 33:25). Imigani y’imihimbano yo hirya no hino ku isi yigisha ko abantu nta cyo bashobora guhindura ku bintu bitugwirira biturutse ku mana kandi rimwe na rimwe usanga byuzuye ubugome.

  •   Isi itendetse ku busa (Yobu 26:7). Kera abantu bumvaga ko isi ishashe ikaba iteretse ku kinyamaswa kinini, urugero nk’imbogo cyangwa akanyamasyo.

  •   Amazi yo mu nzuzi n’amasoko aturuka ku mazi yo mu nyanja n’ahandi aba yahindutse umwuka, nyuma akagwa ku isi yahindutse imvura, urubura cyangwa amahindu (Yobu 36:27, 28; Umubwiriza 1:7; Yesaya 55:10; Amosi 9:6). Abagiriki ba kera batekerezaga ko amazi yo mu nzuzi ava mu nyanja yo munsi y’ubutaka, kandi kugeza mu kinyejana cya 18 icyo gitekerezo cyari kikiriho.

  •   Imisozi irazamuka ubundi ikika, kandi imisozi tubona muri iki gihe yahoze itwikiriwe n’inyanja (Zaburi 104:6, 8). Icyakora hari imigani y’imihimbano ivuga ko uko imisozi yo muri iki gihe imeze ari ko imana zayiremye.

  •   Isuku ni isoko y’ubuzima. Mu Mategeko ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahawe harimo n’amabwiriza yo gukaraba nyuma yo gukora ku ntumbi, gushyira mu kato abafite indwara zandura no gutwikira amabyi y’abantu (Abalewi 11:28; 13:1-5; Gutegeka kwa Kabiri 23:13). Icyakora, igihe ayo mategeko yatangwaga, umwe mu miti Abanyegiputa bakoreshaga bavura igisebe, ni uruvange rw’ibintu birimo n’amabyi y’umuntu.

Ese hari ibintu byo mu rwego rwa siyansi Bibiliya ivuga mu buryo butari bwo?

 Iyo usuzumye Bibiliya nta ho ubogamiye, usanga nta byo. Dore bimwe mu bintu abantu bakunze kwibeshyaho bavuga ko Bibiliya ivuguruzanya na siyansi:

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko isanzure ry’ikirere ryaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24.

 Ukuri: Bibiliya ntivuga igihe nyacyo isanzure ry’ikirere ryaremewe (Intangiriro 1:1). Nanone kandi, Bibiliya ntivuga uko iminsi y’irema ivugwa mu gice cya 1 cy’Intangiriro ireshya. N’ubundi kandi, igihe isi n’ijuru byamaze biremwa na cyo Bibiliya icyita ‘umunsi.’​—Intangiriro 2:4.

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko ibimera byaremwe mbere y’uko izuba riremwa kandi ari ryo rituma habaho fotosenteze.​—Intangiriro 1:11, 16.

 Ukuri: Bibiliya igaragaza ko izuba, akaba ari imwe mu nyenyeri zo mu “ijuru,” ryaremwe mbere y’ibimera (Intangiriro 1:1). Ku ‘munsi’ wa mbere w’irema, cyangwa igihe kitazwi uko kireshya, urumuri rw’izuba rwageze ku isi. Kubera ko ku ‘munsi’ wa gatatu w’irema ikirere cyari gikeye, hari urumuri rw’izuba ruhagije rwatumaga habaho fotosenteze (Intangiriro 1:3-5, 12, 13). Nyuma yaho ni bwo umuntu yashoboraga kubona izuba neza ari ku isi.​—Intangiriro 1:16.

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko izuba rizenguruka isi.

 Ukuri: Mu gitabo cy’Umubwiriza 1:5 hagira hati ‘izuba rirarasa kandi rikarenga, rikagaruka aho riri burasire ryihuta.’ Icyakora, ayo magambo asobanura gusa ko iyo umuntu ari ku isi abona izuba risa n’aho rigenda. No muri iki gihe kandi, nubwo tuzi ko isi ari yo izenguruka izuba, ntibitubuza kuvuga ngo “izuba rirarashe” cyangwa ngo “rirarenze.”

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko isi ishashe.

 Ukuri: Bibiliya ikoresha amagambo ngo “ku mpera y’isi” ishaka kuvuga ‘uturere twa kure cyane tw’isi’; ibyo ntibishatse kuvuga ko isi ishashe cyangwa ko ifite aho irangiriye (Ibyakozwe 1:8, Bibiliya Yera). Mu buryo nk’ubwo, amagambo avuga ngo ‘impera enye z’isi’ ni imvugo y’ikigereranyo yumvikanisha isi yose uko yakabaye, kimwe n’uko muri iki gihe umuntu yavuga ngo “mu mpande enye z’isi,” na bwo ashaka kuvuga ku isi hose.​—Yesaya 11:12; Luka 13:29.

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko umuzenguruko w’uruziga ungana n’umurambararo warwo incuro eshatu, kandi mu by’ukuri ungana na 3,1416, ni ukuvuga “pi” (π).

 Ukuri: Ibipimo by’‘ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa wayagijwe’ bivugwa mu 1 Abami 7:23 no mu 2 Ngoma 4:2, bigaragaza ko cyari gifite umurambararo w’imikono 10, bityo “umuzenguruko wacyo ukaba imikono mirongo itatu.” Ibyo bipimo bishobora kuba byaratanzwe mu mibare iburungushuye. Birashoboka kandi ko uwo muzenguruko n’uwo murambararo bigaragaza uko icyo kigega cyanganaga bapimiye imbere cyangwa inyuma.