Soma ibirimo

Ese ni ngombwa kugira idini ubarizwamo?

Ese ni ngombwa kugira idini ubarizwamo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Igisubizo ni yego, kubera ko Imana ishaka ko abantu bahurira hamwe kugira ngo bayisenge. Bibiliya igira iti ‘nimucyo tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe.’—Abaheburayo 10:24, 25.

 Yesu yagaragaje ko abigishwa be bari kugira idini babarizwamo igihe yavugaga ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Ikintu cy’ingenzi abigishwa ba Kristo bari gukora kugira ngo bagaragaze ko bakundana, ni uguteranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera. Bari kujya buri gihe bateranira hamwe mu matorero, bagasenga (1 Abakorinto 16:19). Ibyo byari gutuma baba umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.​—1 Petero 2:17.

Ese kugira idini ubarizwamo birahagije?

 Nubwo Bibiliya ivuga ko abantu bagomba guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana, ntivuga ko kugira idini ubarizwamo gusa bishimisha Imana. Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana, agomba kuba ari mu idini rituma agira imyifatire myiza. Urugero, Bibiliya ivuga ko ‘uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ari ubu: ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’isi.’—Yakobo 1:27.