Soma ibirimo

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 2: Nzeri – Ukuboza 2014)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 2: Nzeri – Ukuboza 2014)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yagiye ikorwa kuva muri Nzeri kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Reba uko amazu y’i Warwick azaba ameze igihe azaba yuzuye. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumi ya B

  5. Inzu y’amacumi ya D

  6. Inzu y’amacumi ya C

  7. Inzu y’amacumi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 11 Nzeri 2014​—Parikingi y’abashyitsi

Ibyuma bazakoresha igisenge cy’inzu y’amacumbi ya C.

Tariki ya 18 Nzeri 2014​—Ku kibanza cy’i Warwick

Uturutse ahagana hepfo ureba haruguru, witegeye ikiyaga cy’Ubururu. Ibyuma 13 bimuzamura ibikoresho, byose bikorera icyarimwe. Aho hakwegereye harimo haramenwa beto ya fondasiyo y’inzu y’amacumbi ya B.

Tariki ya 26 Nzeri 2014​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Inkingi z’ibyuma bagiye gushinga. Kubakisha izo nkingi z’ibyuma bituma mu nzu haboneka umwanya munini kandi bikihutisha imirimo y’ubwubatsi.

Tariki ya 9 Ukwakira 2014​—Ku kibanza cy’i Warwick

Abakozi barimo barateranya igisenge cy’inzu y’amacumbi ya C. Ahagana inyuma i bumoso barimo barateranya uruhande rumwe rw’igisenge.

Tariki ya 15 Ukwakira 2014​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakozi bapatanye bashinga inkingi z’ibyuma. Iyi nzu izaba irimo igikoni, icyumba cyo kuriramo, imesero n’izindi nzego z’imirimo.

Tariki ya 15 Ukwakira 2014​—Ku kibanza cy’i Warwick

Umuvandimwe uhereza uburoso undi muvandimwe utunganya amatiyo ajyana amazi mabi.

Tariki ya 20 Ukwakira 2014​—Ku kibanza cy’i Warwick

Uru rukuta rwari rwarubatswe kugira ngo barebereho uko amatafari azaba yubatse n’uko isima yo hagati y’amatafari izaba isa. Nanone abubatsi bashya ni rwo bareberegaho kugira ngo bubake izindi nkuta. Ubu akazi k’urwo rukuta kararangiye, none barimo bararusenya.

Tariki ya 31 Ukwakira 2014​—Inzu y’amacumbi ya C

Icyuma giterura ibikoresho kirimo kuzamura igisenge cy’uruhande rumwe. Igisenge cya mugongo wa tembo gituma inzu igaragara neza.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2014​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Batereka hasi ikigega cya lisansi kijyamo litiro 95.000. Lisansi iri muri ibyo bigega izakoreshwa n’ibyuma bishyushya amazi.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2014​—Inzu y’amacumbi ya C

Ureba ku ruhande rwo mu majyepfo rw’iyo nzu. Ahagana iburyo hari Ikiyaga cy’Ubururu. Amabara atandukanye y’ayo mazu atuma agaragara neza iyo uyarebeye kure.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2014​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umugabo n’umugore barimo baratunganya amatiyo y’amazi ahazamenwa beto.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2014​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Bakura urubura ku gisenge.

Tariki ya 1 Ukuboza 2014​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Undi mugabo n’umugore bareba ku gishushanyo mbonera aho amatiyo y’amazi azanyura.

Tariki ya 10 Ukuboza 2014​—Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Baracukuye, bashyiraho iforomo zo gufata beto kandi bamena beto mu gihe urubura rwagwaga. Ku ifoto hejuru ahagana i bumoso, ni ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo. Bahatwikirije ibintu by’umweru bya pulasitiki kugira ngo amazi n’urubura bitabangamira imirimo imwe n’imwe urugero nko kumena beto n’ibindi.

Tariki ya 12 Ukuboza 2014​—Inzu y’amacumbi ya D

Abakozi bashyira ku nkingi za beto ibintu bituma zitinjirwamo n’amazi.

Tariki ya 15 Ukuboza 2014​—Ku kibanza cya Warwick

Ifoto yafatiwe mu kirere. Ahagana haruguru ku ifoto hari amazu y’amacumbi. Inzu nini y’umweru iri ahagana hagati ku ifoto ni inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo. Ubundi iki kibanza cyose gifite hegitari zigera hafi ku 100, ariko ayo mazu yubatse ku buso bungana na 20 ku ijana. Ahandi hasigaye baharekeye ishyamba.

Tariki ya 15 Ukuboza 2014​—Ku kibanza cya Warwick

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza inzu y’amacumbi ya C n’iya D ziri ahagana hasi ku ifoto. Ku nzu y’amacumbi ya C abakozi bapatanye barimo barashyiraho igisenge cya mugongo wa tembo.

Tariki ya 25 Ukuboza 2014​—Inzu y’amacumbi ya C

Umuvandimwe usasa imbaho mu nzu. Hari uburyo bune bwateganyijwe bwo gukora finisaje yo hasi muri buri cyumba. Umuntu ashobora guhitamo ko bahasiga irangi, bashyiramo itapi, imbaho n’amakaro, agahitamo n’uko igikoni kizaba giteye.

Tariki ya 31 Ukuboza 2014​—Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Bakora finisaje n’intoki kugira ngo bagene aho amazi azajya atemba agana.

Tariki ya 31 Ukuboza 2014​—Inzu y’amacumbi ya C

Umutekinisiye ufite imyaka 77 ushyiramo insinga zizakoreshwa mu bihereranye n’itumanaho. Iyi mirimo izarangira hamaze gushyirwamo insinga zireshya n’ibirometero 32.