Soma ibirimo

Esitoniya yemeye ko “hari ikintu gikomeye” twagezeho

Esitoniya yemeye ko “hari ikintu gikomeye” twagezeho

Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu kinyesitoniya yashyizwe ku rutonde rw’ibitabo byagombaga guhabwa igihembo mu mwaka wa 2014 kubera ko byateje imbere ururimi. Kuri urwo rutonde hariho ibitabo 18 kandi bamaze gutora Bibiliya yacu yaje ku mwanya wa gatatu.

Iyo Bibiliya nshya yasohotse ku itariki ya 8 Kanama 2014, yashyizwe kuri urwo rutonde n’umuhanga mu by’indimi witwa Kristiina Ross wo muri kaminuza yigisha ikinyesitoniya. Yavuze ko “kuyisoma [Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya] byoroshye kandi biryoshye.” Nanone yavuze ko “guhindura iyo Bibiliya mu kinyesitoniya byatumye urwo rurimi rurushaho gutera imbere.” Umwarimu wigisha ubuvanganzo n’umuco byo muri Esitoniya witwa Rein Veidemann yavuze ko kuba Abahamya barahinduye iyo Bibiliya nshya ari “ikintu gikomeye” bagezeho.

Bibiliya ya mbere y’ikinyesitoniya yasohotse mu mwaka wa 1739 kandi kuva icyo gihe hagiye hasohoka izindi Bibiliya. None se, kuki bavuga ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ari “ikintu gikomeye”?

Ihuje n’ukuri. Hari Bibiliya ikoreshwa cyane y’ikinyesitoniya yasohotse mu mwaka wa 1988 ikoresha izina ry’Imana “Jehoova” (Yehova) incuro zisaga 6.800 mu Byanditswe by’igiheburayo (Isezerano rya Kera). * Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyesitoniya na yo yabigenje ityo ndetse irushaho. Iyo habaga hari impamvu ifatika, abahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bashyiraga izina ry’Imana no mu Byanditswe by’ikigiriki (Isezerano Rishya).

Irumvikana. Ese koko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ihuje n’ukuri kandi kuyisoma biroroshye? Umuhinduzi wa Bibiliya wemerwa cyane witwa Toomas Paul yanditse mu kinyamakuru ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya “yahinduwe mu kinyesitoniya cyiza kitarimo amakosa.” Yongeyeho ati “mvugishije ukuri, ubu ni bwo bwa mbere ikintu nk’icyo cyagerwaho.”—Eesti Kirik (Kiliziya ya Esitoniya).

Bishimira Bibiliya iri mu kinyesitoniya

Abaturage bo muri Esitoniya bishimiye cyane iyo Bibiliya. Radiyo y’igihugu yanyujijeho ikiganiro cy’iminota 40 cyavugaga kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Abayobozi b’amadini n’abayoboke babo na bo basabye Abahamya ba Yehova kubaha izo Bibiliya. Ishuri rikomeye riri i Tallinn ryasabye Bibiliya 20 kugira ngo rijye rizikoresha. Abanyesitoniya bakunda gusoma kandi Abahamya ba Yehova bishimiye kubaha Bibiliya ihuje n’ukuri kandi ihinduye mu buryo bwumvikana, ikaba ari cyo gitabo cyiza kuruta ibindi byose byabayeho.

^ par. 5 Umwarimu wigisha iby’Isezerano Rishya muri kaminuza ya Tartu witwa Ain Riistan yasobanuye uko byagenze kugira ngo abanyesitoniya bajye bavuga ko izina ry’Imana ari “Jehoova.” Yaravuze ati “numva ijambo “Jehoova” ari ryo rikwiriye muri iki gihe. Aho iryo zina ryaba ryaraturutse hose, rifite ibisobanuro byimbitse kandi by’ingenzi ku baturage bacu. Jehoova ni izina ry’Imana yohereje Umwana wayo ngo aze gucungura abantu.”