Soma ibirimo

Gusura Beteli

Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.

Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 Imurika

Aho ushobora kwitembereza i Warwick

Bibiliya n’izina ry’Imana. Iri murika ririmo Bibiliya utabona ahandi, zigaragaza ukuntu izina ry’Imana ryarinzwe nubwo hari abashakaga ko rizimira. Nanone iryo murika ririmo amafoto agaragaza izindi Bibiliya zidakunze kuboneka hamwe n’ibyataburuwe mu matongo bifitanye isano na Bibiliya.

Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova. Iri murika rigaragaza amateka avuga iby’umurage wo mu buryo bw’umwuka w’Abahamya ba Yehova. Harimo ibyataburuwe mu matongo, ibibumbano, ibishushanyo ndetse n’inkuru zigaragaza ukuntu Yehova yagiye arinda abagize ubwoko bwe, akabigisha kandi akabayobora kugira ngo bakore ibyo ashaka.

Icyicaro gikuru—Uko bagaragaza ukwizera. Iri murika rigaragaza ibyo Komite z’Inteko Nyobozi zikora n’uko zifasha Abahamya ba Yehova gukurikiza amabwiriza ashingiye ku Byanditswe, urugero nko guteranira hamwe, gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, kwiyigisha no gukunda bagenzi babo.

Aho ushobora kwitembereza i Patterson

Uko imidugudu yo mu kinyejana cya mbere yabaga iteye. Ese wigeze wibaza uko ubuzima bwari bumeze mu gihe Yesu yabaga hano ku isi? Muri iyo midugudu, uzahabona imirimo ya buri munsi yakorwaga n’abantu bo mu kinyejana cya mbere kandi hari n’imwe muri yo uzakora. Iri murika rizagufasha kurushaho kwishimira no gusobanukirwa ibyo usoma muri Bibiliya.

Ibiceri byakoreshwaga mu kinyejana cya mbere. Muri iri murika berekana bimwe mu biceri bya kera byakoreshwaga mu kinyejana cya mbere bivugwa mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Nanone bibanda kuri buri giceri bakanasobanura aho gihuriye n’inkuru zivugwa muri Bibiliya.

“Abana bawe bazigishwa na Yehova.” Iri murika ryerekana amateka y’amashuri y’umuryango wacu na gahunda zo gutoza z’umuryango wacu. Iyo warisuye unasobanukirwa uko ayo mashuri yagiye afasha abantu benshi bakaba abigisha beza n’abasaza b’amatorero beza.

“Kurwanirira ubutumwa bwiza no gutuma umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko.” Muri iri murika, berekana inkuru zishishikaje z’Abahamya ba Yehova banze kwihakana ukwizera kwabo nubwo bari bahanganye n’ibitotezo bikaze. Unabona n’icyo umuryango wacu wakoze kugira ngo umurimo wacu wemerwe mu rwego rw’amategeko hirya no hino ku isi.

 Aderesi na nomero za telefone

I Warwick

Reba aho ari ho

I Patterson

Reba aho ari ho

I Wallkill

Reba aho ari ho