Soma ibirimo

12 NZERI 2014
U BUDAGE

Urwibutso rwa Sachsenhausen rwashyiriweho kwibuka Umuhamya wa Yehova wishwe n’Abanazi

Urwibutso rwa Sachsenhausen rwashyiriweho kwibuka Umuhamya wa Yehova wishwe n’Abanazi

SELTERS, mu Budage—Ku itariki ya 16 Nzeri 2014, Umuryango w’i Brandenburg ushinzwe Inzibutso wateguye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 75 August Dickmann wiciwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen. Ni we muntu wa mbere wishwe n’Abanazi mu ruhame mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, azira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we.

August Dickmann, ahagana mu wa 1936.

Mu kwezi k’Ukwakira 1937, ni bwo Dickmann yafungiwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen azira ko ari Umuhamya wa Yehova. Mu mwaka wa 1939, hashize iminsi itatu Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye, abapolisi bashinzwe iperereza bitwaga Gestapo batumyeho Dickmann bamusaba gushyira umukono ku ikarita yo kujya mu gisirikare; ibyo byari gutuma abarirwa mu basirikare b’u Budage. Dickmann amaze kubyanga, yafungiwe muri kasho ya wenyine, maze umuyobozi w’icyo kigo yari afungiwemo asaba umusirikare mukuru mu ngabo zarindaga Hitileri uburenganzira bwo kwicira Dickmann imbere y’izindi mfungwa. Ku itariki ya 15 Nzeri 1939, Abahamya ba Yehova babarirwa mu magana, harimo n’umuvandimwe wa Dickmann witwa Heinrich, bahatiwe kureba uko yicwa. Hashize iminsi ibiri, ikinyamakuru kimwe cyanditse inkuru yo mu Budage kigira kiti “August Dickmann, ufite imyaka 29, . . . yishwe arashwe n’abasirikare bashinzwe kwica abakatiwe urwo gupfa” (The New York Times). Icyo kinyamakuru cyongeyeho ko yakatiwe urwo gupfa bitewe n’uko yanze kujya mu gisirikare “kubera imyizerere ye y’idini.”

Ku itariki ya 18 Nzeri 1999, ku rukuta rw’ahahoze ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen hashyizwe icyapa kiriho amazina y’Abahamya ba Yehova basaga 890 bigeze gufungirwa muri icyo kigo. Nanone hashyizweho ibuye ry’urwibutso rwa Dickmann.

Uwo muhango wo kwibuka Dickmann ku ncuro ya 75 uzatangirira ku rwibutso rwe, hakurikireho disikuru zizatangirwa aho imfungwa zatekeraga. Dogiteri Detlef Garbe, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’urwibutso rw’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Neuengamme, azavuga ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110