Soma ibirimo

21 UGUSHYINGO 2014
UKRAINE

Amakuru agezweho: Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yo kugoboka abavanywe mu byabo muri Ukraine

Amakuru agezweho: Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yo kugoboka abavanywe mu byabo muri Ukraine

LVIV, Ukraine—Abahamya ba Yehova bakomeje gufasha bagenzi babo bavanywe mu byabo n’intambara yo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Mu Bahamya hafi 7.500 bahunze agace k’imirwano, abagera ku 4.000 barimo kwitabwaho na komite ndwi z’ubutabazi zashyizweho n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Lviv. Abandi basigaye bacumbikiwe na bene wabo, cyangwa Abahamya bagenzi babo bo muri Ukraine no mu Burusiya. Hari izindi komite esheshatu z’ubutabazi zirimo kwita ku Bahamya basaga 17.500 bakiri mu gace k’imirwano.

Ibisasu byashenye amazu menshi y’Abahamya, harimo n’iyi yo mu gace ka Semenivka, mu ntara ya Donetsk.

Ibiro byacu biri i Lviv byemeje ko kuva intambara yatangira, hamaze gupfa Abahamya batandatu. Umwe muri bo yapfiriye i Kramatorsk, ku tariki ya 17 Kamena 2014, ubwo igisasu cyaturikiraga iruhanda rw’imodoka yari arimo. Nanone, ibisasu ni byo byahitanye Abahamya batanu bo mu migi ya Donetsk, Sloviansk, Rozkishne na Luhansk.

Uretse kuba ibiro by’ishami by’Abahamya birimo gutanga imfashanyo, binakurikiranira hafi gahunda yo kongera kubaka amazu Abahamya basengeramo ndetse n’ayo batuyemo.

Abahamya barimo gusana igisenge cy’inzu yangiritse mu mugi wa Sloviansk.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Ukraine: Vasyl Kobel, tel. +38 032 240 9323