Soma ibirimo

15 UGUSHYINGO 2016
NOUVELLE-ZÉLANDE

Nouvelle-Zélande yibasiwe n’imitingito

Nouvelle-Zélande yibasiwe n’imitingito

Ku wa mbere, tariki ya 14 Ugushyingo 2016, nyuma ya saa sita z’ijoro, umutingito uri ku gipimo cya 7,8 wibasiye ikirwa kiri mu majyepfo ya Nouvelle-Zélande. Raporo zabanje, zigaragaza ko abantu babiri ari bo bahitanywe n’uwo mutingito. Uwo mutingito wakurikiwe n’indi myinshi, imwe muri yo ikaba yari ku gipimo cya 6 cyangwa hejuru. Iyo mitingito yashenye amazu, igusha ibyuma by’amashanyarazi, yangiza ibikoresho by’itumanaho, yangiza imihanda, n’inzira za gari ya moshi, amatiyo y’amazi n’ibindi.

Abasaza b’amatorero yo muri icyo gihugu n’ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya bivuga ko nta Muhamya wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iyo mitingito. Abahamya bashyizeho komite y’ubutabazi ikorera mu mugi wa Christchurch, uri ku birometero 91 uvuye aho uwo mutingito wibasiye cyane. Nubwo amazu y’Abahamya ndetse n’ayo basengeramo atangiritse cyane, iyo komite irimo kwita ku byo abibasiwe n’uwo mutingito bakeneye.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru kiri i New York, irimo irakurikiranira hafi icyo kibazo. Nibiba ngombwa, izemerera iyo komite y’ubutabazi gufasha abantu bibasiwe n’ibyo biza, ikoresheje amafaranga yagenewe gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David  A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-718-560-5000

Muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande: Rodney Spinks, 61-2-9829-5600