Soma ibirimo

9 GASHYANTARE 2018
TAYIWANI

Tayiwani yibasiwe n’umutingito

Tayiwani yibasiwe n’umutingito

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare, umutingito wari ufite ubukana bwa 6,4 wibasiye igice cyegereye uburasirazuba bw’inkombe ya Tayiwani. Ibitangazamakuru byavuze ko wahitanye abantu bagera kuri 6, naho abasaga 250 bagakomereka, abandi 76 bakaba bakomeje kuburirwa irengero.

Nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora, inzu y’Ubwami iherereye mu gace kibasiwe cyane ka Hualien, ari na yo yakoreragamo abahindura mu rurimi rwa Amis, yarangiritse cyane. Nanone kandi, inzu bamwe muri abo bahinduzi babagamo na yo yarangiritse cyane, ku buryo byabaye ngombwa ko bimurirwa ahandi. Abahamya bo muri ako gace bahise bashakira amacumbi y’agateganyo abibasiwe n’icyo kiza, kandi ibiro byacu byo muri icyo gihugu birimo gutanga ubufasha bukenewe.

Dusenga dusaba ko Yehova yafasha abo bavandimwe na bashiki bacu, akabaha umutuzo muri ibi bihe bikomeye, kandi agafasha abavandimwe barimo kubitaho kugira ngo bababere “nk’aho kwikinga umuyaga.”—Yesaya 32:2.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Tayiwani: Chen Yongdian, +866-3-477-7999