Soma ibirimo

Umuyobozi w’Urwibutso rw’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Dachau witwa Gabriele Hammermann yerekana icyapa kiriho amagambo yo kwibuka Max Eckert.

9 NYAKANGA 2018
U BUDAGE

Mu muhango wo kwibuka abapfiriye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa bibutse Max Eckert

Mu muhango wo kwibuka abapfiriye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa bibutse Max Eckert

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2018, mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Dachau wari witabiriwe n’abantu bagera kuri 200, bibutse Umuhamya witwaga Max Eckert wamaze imyaka ibiri afungiwe muri icyo kigo, mbere y’uko yoherezwa mu kigo kizwi cyane cyakoranyirizwagamo imfungwa cyari i Mauthausen muri Otirishiya. Kuva icyo gihe, ntiyigeze asubira iwe. Nubwo nta we uzi uburyo umuvandimwe Eckert yapfuye, ubu yibukwa nk’umugabo wagaragaje ukwizera gukomeye.

Ifoto ya vuba y’ikigo cyakoranyirizwagamo imfugwa cya Dachau, aho Max Eckert yari afungiwe mbere y’uko ajyanwa mu kigo cya Mauthausen.

Ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cyari i Mauthausen aho Max Eckert yapfiriye.

Amateka agaragaza ko Eckert yakomeje kuba indahemuka. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1935, we n’umugore we baciwe amande bazira kubwira abandi ibyo bizera. Nyuma yaje kwirukanwa ku kazi kubera ko yanze gutwara ibendera ririho ikirango k’ishyaka ry’Abanazi. Mu mwaka wa 1937, yafungiwe i Dachau hamwe n’abandi Bahamya 600. Hashize imyaka ibiri, yimuriwe mu kigo cyari i Mauthausen cyaguyemo imfungwa zigera hafi ku 90.000 kubera ubuzima bubi zari zibayemo. Ku itariki ya 21 Gashyantare 1940, umugore wa Eckert yabonye urwandiko rwavugaga ngo: “Turakumenyesha ko uyu munsi, umugabo wawe yapfuye. Niba ushaka kumenya andi makuru, uhamagare porisi.” Icyo gihe Eckert yapfuye afite imyaka 43.

Mu kiganiro umuyobozi w’Urwibutso rw’icyo kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Dachau witwa Gabriele Hammermann yatanze, yagize ati: “Abigishwa ba Bibiliya [nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe] batotejwe bazira ko imyizerere yabo itabemereraga kujya mu ishyaka ry’Abanazi, gusingiza Hitileri cyangwa kujya mu gisirikare.” Yongeyeho ati: “Abandi bari bafungiwe aha, bubahaga Abigishwa ba Bibiliya kubera ko bitwaraga neza, kandi ko bishimiraga gufasha abandi.”

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Budage witwa Wolfram Slupina, yavuze ko abantu benshi bari baje muri uwo muhango batari bazi umuvandimwe Eckert. Yagize ati: “Nta n’ifoto ya Max Eckert tugira.” Ariko yakomeje avuga ko icyapa kiriho amagambo yo kumwibuka cyatumye “abantu bamenya ko umuvandimwe Eckert yakomeje gushikama ku byo yizeraga kugeza apfuye.”

Nta gushidikanya ko Yehova azirikana ukwizera n’ubudahemuka bya Max Eckert, nk’uko yibuka abandi Bahamya ba Yehova bapfuye bazira ukwizera kwabo.—Abaheburayo 6:10.