Soma ibirimo

Inzu Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Uzubekisitani rukoreramo.

8 UGUSHYINGO 2018
UZUBEKISITANI

Inkiko zo muri Uzubekisitani zashimangiye ko Abahamya bafite uburenganzira bwo gutunga ibitabo bishingiye kuri Bibiliya

Inkiko zo muri Uzubekisitani zashimangiye ko Abahamya bafite uburenganzira bwo gutunga ibitabo bishingiye kuri Bibiliya

Guhera muri Werurwe 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Uzubekisitani n’Urukiko rw’Ubutegetsi rwo muri Karakalpakstan, iyo akaba ari leta yigenga yo muri Uzubekisitani zafashe umwanzuro w’uko uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova bugomba kubahirizwa. Urukiko rw’Ikirenga rwasheshe imyanzuro ine yari yarafashwe n’inkiko zo hasi yarebaga abavandimwe bacu, n’Urukiko rw’Ubutegetsi rusesa umwanzuro wa gatanu.

Hari igihe Abaporisi bakoraga iperereza ku Bahamya kandi bagafatira ibitabo by’abo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’ibikoresho byabo bya elegitoroniki birimo Bibiliya. Ibyo byatumye inkiko zo hasi zihamya ibyaha abo Bahamya kandi zikabaca amande zishingiye ku itegeko bamwe bavuga ko ribuzanya gukwirakwiza ibitabo birimo inyigisho z’idini. Twashimishijwe n’uko imyanzuro inkiko nkuru zafashe, izatuma abo Bahamya bahagurwaho ibyaha baregwaga kandi bagakurirwaho amande bari baraciwe.

Timur Satdanov ni umwe mu bavandimwe bacu bahanaguweho icyaha n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Uzubekisitani.

Umuhamya wa Yehova witwa Timur Satdanov wari warahamijwe ibyaha n’inkiko zo hasi yandikiye perezida wa repubulika amushimira kuko Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro umurenganura. Muri iyo baruwa yavuze ko we n’abandi Bahamya bagenzi be bazakomeza gusenga basabira abari “mu nzego zo hejuru,” kugira ngo ‘babeho mu mahoro bafite ituze, biyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi bafatana ibintu uburemere’ (1 Timoteyo 2:2). Umucamanza uhagarariye abandi baburanisha imanza z’ubutegetsi mu Rukiko rw’Ikirenga yakiriye neza iyo baruwa kandi avuga ko urukiko rwayiganiriyeho.

Abahamya bo ku isi hose bishimiye iyo myanzuro, bashimira abayobozi kandi ikirenze ibyo byose, bashimira Yehova ko abayobora, akabafasha kandi ‘agatuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.’—Abafilipi 1:7.