Soma ibirimo

Bamwe mu Bahamya 65 bo muri Koreya, bafunguwe nyuma yaho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rufatiye umwanzuro ubarenganura.

7 WERURWE 2019
KOREYA Y’EPFO

Abahamya ba Yehova bose bari bafungiwe muri Koreya y’Epfo barafunguwe

Abahamya ba Yehova bose bari bafungiwe muri Koreya y’Epfo barafunguwe

Ku itariki ya 28 Gashyantare 2019, ni bwo Umuhamya wa Yehova wa nyuma mu bari bafungiwe muri Koreya bazira kutivanga muri poritiki, yasohotse muri gereza. Abo Bahamya bose bafunguwe bavuze ko bashimishijwe no kuba babonye umudendezo no kuba barakomeje kubera Yehova indahemuka.

Ibi bibaye nyuma y’umwanzuro utazibagirana wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Koreya y’Epfo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2018, uvuga ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama atari icyaha. Abahamya ba Yehova 65 bose barafunguwe. Uwo mwanzuro ni wo watumye ibikorwa byo gufunga abantu bayoborwa n’umutimanama bimaze imyaka 65 bihagarara.

Ukwizera n’ubudahemuka Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo bagaragaje, rutuma natwe ‘turushaho kugaragaza ubutwari’ mu murimo dukorera Umwami wacu n’Ubwami bwe (Abafilipi 1:14). Dukomeje gusenga dusabira Abahamya bandi bafungiwe muri Eritereya, mu Burusiya, muri Singapuru no muri Turukimenisitani.—Abaheburayo 10:34.