Soma ibirimo

20 MATA 2019
U BUYAPANI

Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kiyapani

Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Kiyapani

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Kiyapani. Iyo Bibiliya yasohotse mu materaniro adasanzwe yabereye muri sitade ya Noevir mu mugi wa Kobe mu Buyapani, kandi yitabiriwe n’abantu bagera ku 20.868. Nanone hari abandi bakurikiranye iyo porogaramu bari mu Mazu y’Amakoraniro agera ku munani n’Amazu y’Ubwami menshi ari mu Buyapani. Ku munsi wakurikiyeho, abatarashoboye guterana kuri uwo munsi, beretswe videwo y’iyo porogaramu bari mu Mazu y’Ubwami. Muri rusange, abantu 220.491 bakurikiye iyo porogaramu.

Sitade iri mu mugi wa Kobe

Twishimiye ko Abahamya ba Yehova bo mu matorero asaga 2.950 n’amatsinda ari hirya no hino ku isi akoresha ururimi rw’Ikiyapani, babonye iyo mpano ituruka kuri Yehova ikaba izabafasha kwiyigisha no gukora umurimo wo kubwiriza.—Abaheburayo 4:12.

Abahamya bishimiye kubona Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya

Hashize imyaka 45 Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya isohotse mu Kiyapani. Mu mwaka 1973, umuvandimwe Lyman Swingle, wahoze mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Kiyapani, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Osaka mu Buyapani ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukunesha kw’Imana.” Nyuma y’imyaka ikenda, hari hamaze gutangwa Bibiliya zigera kuri 1.140.000. Uwo mubare ukaba wari ukubye inshuro 75 umubare w’ababwiriza. Mu mwaka wa 1982, hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye, yacapiwe mu Buyapani. Abahamya ba Yehova bo mu Buyapani ntibazibagirwa umwaka wa 2019 kubera ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Kiyapani.

Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduwe yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 179. Nanone muri izo ndimi, harimo 22 zahinduwe zishingiye kuri Bibiliya y’Icyongereza ivuguruye, yasohotse mu mwaka wa 2013.