Soma ibirimo

30 GICURASI 2019
UZUBEKISITANI

Abahamya bo muri Uzubekisitani bizihije Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Abahamya bo muri Uzubekisitani bizihije Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo

Ku itariki ya 19 Mata 2019, Abahamya ba Yehova bo muri Uzubekisitani bizihije Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ku nshuro ya mbere ku mugaragaro.

Muri Uzubekisitani, Abahamya bafite ubuzima gatozi ni abo mu mugi wa Chirchik uri hafi ya Tashkent. Mu myaka yashize, Abahamya batuye mu yindi migi bizihizaga Urwibutso mu ibanga, kuko batashakaga ko abaporisi babangamira. Muri uyu mwaka, basabye porisi uburenganzira bwo kwizihiza Urwibutso kandi batumira na bamwe mu baporisi ngo bazaze. Abaporisi babyakiriye neza kandi bemera no kubacungira umutekano. Mu duce tumwe na tumwe, abaporisi baje mu Rwibutso.

Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, ni we watanze disikuru y’Urwibutso mu Nzu y’Ubwami iri mu mugi wa Chirchik, nk’uko bigaragara ku ifoto ibanza. Iyo disikuru yasemuwe mu Kirusiya. Abateranye bari 781. Nyuma yaho kuri uwo mugoroba, muri iyo Nzu y’Ubwami habereye andi materaniro abiri y’Urwibutso.

Nanone Sanderson aherekejwe na Paul Gillies ukora ku kicaro gikuru n’abandi bavandimwe babiri bavuye ku biro by’Abahamya byo muri Aziya yo Hagati, bagiye kureba abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutabera n’abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri icyo gihugu. Babasobanuriye imyizerere yacu n’uko umuryango wacu ukora. Ibyo bitwizeza ko abo bayobozi nibarushaho kutumenya neza, bazatuma tubona ubuzima gatozi no mu yindi migi, kandi tukabona ahantu ho gusengera hakwiriye.

Umuvandimwe Mark Sanderson ari kumwe n’abandi Bahamya imbere ya Minisiteri y’Ubutabera yo muri Uzubekisitani

Kwizihiza Urwibutso hamwe n’inama Abahamya bagiranye n’abayobozi bo muri Uzubekisitani byagize akamaro. Urugero, mu mezi atandatu ashize nta ngo z’Abahamya zagabweho ibitero, cyangwa ngo hagire abacibwa amande cyangwa ngo bafungwe. Ku itariki ya 14 Gicurasi 2018, Javlon Vakhabov uhagarariye Uzubekisitani muri Amerika, yatangaje ko abagize inteko ishinga amategeko bakwiriye koroshya ibijyanye no guha ubuzima gatozi imiryango, kugira ngo Abahamya ba Yehova na bo babone ubuzima gatozi.

Twiringiye ko Yehova azaha umugisha Abahamya bo muri Uzubekisitani kubera imihati bashyiraho ngo bakomeze ‘kubaho mu mahoro bafite ituze, bariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye kandi bafatana ibintu uburemere.’—1 Timoteyo 2:2.