Soma ibirimo

6 KAMENA 2019
VENEZUWELA

Amakuru mashya yo muri Venezuwela: Abahamya bakomeje kubwiriza

Amakuru mashya yo muri Venezuwela: Abahamya bakomeje kubwiriza

Ibintu bikomeje kuzamba muri Venezuwela, haba mu bukungu no mu mibereho y’abaturage. Ibyokurya, amazi, lisansi n’imiti byabaye ingume kubera ko ibiciro byiyongereye kandi n’ibihari bikaba bidahagije. Ibura ry’umuriro rya hato na hato, rituma abantu batabona uko bakonjesha ibyokurya bimwe na bimwe. None hari ibikorwa by’urugomo bikabije.

Nubwo hari ibyo bibazo byose, ababwiriza basaga 136.500 bo muri Venezuwela bakomeje kubwiriza babigiranye ishyaka. Urugero, muri Mutarama 2019, nubwo umubare w’ababwiriza wagabanutseho abagera ku 7.000 ugereranyije n’umwaka ushize, Abahamya baho bamaze amasaha asaga 90.000 babwiriza. Muri Mata 2019, Abahamya bigishije Bibiliya abantu basaga 195.600. Abapayiniya b’igihe cyose bariyongereye, ku buryo ubu hari abarenga 30.000. Muri gahunda yihariye yakozwe ku isi hose yo gutumira abantu mu muhango wo kwibuka urupfu rwa Kristo, abapayiniya b’umufasha bariyongereye bagera ku 20.400. Imihati abo Bahamya bashyizeho, yatumye ku Rwibutso haza abantu bagera ku 471.000, ni ukuvuga bikubye inshuro eshatu umubare w’ababwiriza. Nanone kandi, umubare w’abantu baza mu materaniro wariyongereye. Imwe mu mpamvu zibitera, ni uko Abahamya bageza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu baremerewe n’ibibazo.

Ibiro by’Abahamya byo muri Venezuwela, bikomeje kugenzura gahunda zo gutanga imfashanyo z’ibyokurya, zigenewe abavandimwe na bashiki bacu. Buri kwezi ibindi biro by’Abahamya byo mu bihugu biri hafi aho, hamwe n’impano zitangwa ku isi hose, bifasha abavandimwe bagera ku 75.000 bari mu matorero agera ku 1.595 muri Venezuwela kubona ibyokurya.

Abavandimwe bo muri Venezuwela bugarijwe n’ibibazo byinshi, ariko turishima iyo tumenye ko bakomeza ‘kwishimira Yehova no kunezererwa mu Mana y’agakiza kabo.’—Habakuki 3:17, 18.