Soma ibirimo

26 NZERI 2019
U BUTALIYANI

Urwibutso rw’Abahamya bishwe n’ubutegetsi bw’igitugu

Urwibutso rw’Abahamya bishwe n’ubutegetsi bw’igitugu

Icyapa cy’urwibutso cyashyizwe i Risiera di San Sabba, mu mugi wa Trieste. Kiriho mpandeshatu y’isine yashyirwaga ku myenda y’Abahamya ba Yehova bari bafunzwe

Ku itariki ya 10 Gicurasi 2019, abayobozi ba leta, abahanga mu by’amateka, abanyamakuru ndetse n’abandi bashyitsi babarirwa mu magana, bitabiriye umuhango wo gufungura urwibutso rw’Abahamya ba Yehova, batotejwe n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abadage n’Abataliyani. Uwo muhango wabereye Risiera di San Sabba mu mugi wa Trieste, mu majyaruguru y’u Butaliyani, ahahoze ari uruganda rutunganya umuceri, ariko rwaje guhinduka ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, kandi ni ho hatwikirwaga imirambo. Uwo muhango witabiriwe n’ibitangazamakuru byo mu Butaliyani n’ibyo hanze y’igihugu, urugero nka Televiziyo ya Canal 5, ikaba ari imwe mu zirebwa cyane muri icyo gihugu.

Christian Di Blasio, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Butaliyani, ni we watangije uwo muhango. Mu ijambo rye yaravuze ati: “Abagize idini ry’Abahamya ba Yehova ni bo bonyine batotejwe n’ishyaka rya Hitileri bazira imyizerere yabo. Nanone ni bo bonyine batigeze bihakana imyizerere yabo. Bashoboraga guhitamo gushyikira ubwo butegetsi bw’igitugu maze ntibakomeze gutotezwa. Nyamara, bagize ubutwari, bakomeza kubera Imana indahemuka kandi bagaragariza urukundo bagenzi babo.” Nanone Christian yerekanye videwo y’ikiganiro cy’Umuhamya witwa Emma Bauer, wagize icyo avuga ku birebana n’ibitotezo we n’umuryango we bahuye na byo, mu gihe k’Intambara ya Kabiri y’Isi yose. Uwo muhamya yasobanuye ko Abakristo b’ukuri badashobora kunamuka ku kwizera kwabo kabone n’iyo baba bugarijwe n’urupfu. Mu gusoza uwo muhango, meya w’umugi wa Trieste witwa Roberto Dipiazza, yagize icyo abwira abawitabiriye. Yaravuze ati: “Nashimishijwe cyane no kuba hafunguwe urwibutso rw’abo Bahamya. Tugomba gukora uko dushoboye kose, kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazasubira.” Amaze kuvuga iryo jambo, yahise afungura ku mugaragaro urwo rwibutso.

Intiti n’abandi bantu bazwi cyane bagize icyo bavuga kuri uwo muhango. Urugero, Giorgio Bouchard, wahoze ari umuyobozi w’ihuriro ry’amadini y’ivugabutumwa mu Butaliyani, yaravuze ati: “Uretse Abahamya ba Yehova, nta rindi dini ryapfushije abayoboke benshi bene aka kageni. . . . Ibyabaye ku Bahamya ba Yehova bitandukanye n’ibyagiye biba ku bandi bantu. Abantu bose batotejwe n’ubutegetsi bwa Nazi bakwiriye kubahwa kandi ibyababayeho bigomba kuvugwa; gusa ibyabaye ku Bahamya ba Yehova byo birihariye, kuko bo batotejwe bazira ko bakomeye ku myizerere yabo.” (Ku bindi bisobanuro wareba agasanduku kari hasi aha.)

Biteganyijwe ko buri mwaka abantu basaga 120.000 bazajya basura uru rwibutso. Umuntu wese uzajya ahasura azajya abona icyo cyapa cy’urwibutso rw’Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi, bishwe n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abadage n’Abataliyani, bazira gukomera ku myizerere yabo no kutivanga muri poritiki.—Ibyahishuwe 2:10.