Soma ibirimo

20 KANAMA 2019
TAYILANDE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Kilawotiya

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Kilawotiya

Ku itariki ya 16 Kanama 2019, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Nong Khai muri Tayilande, ni bwo hatangajwe ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu Kilawotiya. Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro, ni bwo umuvandimwe Plakorn Pestanyee, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Tayilande, yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse.

Itsinda ry’abantu batatu ryamaze umwaka n’igice rihindura iyo Bibiliya. Umwe muri bo yaravuze ati: “Ubu dufite Bibiliya iri mu mvugo abantu bamenyereye kandi ihuje n’umwandiko w’umwimerere. Umuntu wese uzajya ayisoma, azajya ahita asobanukirwa ‘ibintu byimbitse by’Imana.’”—Yobu 11:7.

Iyi Bibiliya irimo ibintu byinshi byafasha umuntu kwiyigisha; urugero nk’irangiro ry’amagambo, n’urutonde rw’amagambo yasobanuwe muri Bibiliya, ku buryo byose bifasha umusomyi kubona umurongo ashaka bitamugoye. Undi wagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya yongeyeho ati: “Nidukoresha iyi Bibiliya twigisha abantu, bizatuma basobanukirwa ingingo z’ingenzi bitabagoye, kurusha uko byari bimeze. Nanone kandi, abantu nibayisoma izabakora ku mutima, barusheho kuba inshuti za Yehova.”

Twizeye ko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo izafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikilawotiya, gukomeza ‘kuzuza ibisabwa byose, bafite ibikenewe byose kugira ngo bakore umurimo mwiza wose.’—2 Timoteyo 3:16, 17.