Soma ibirimo

Nyuma y’inkangu yabaye mu gace ka Natonin

14 KANAMA 2019
FILIPINE

Imvura idasanzwe yibasiye Filipine

Imvura idasanzwe yibasiye Filipine

Mu ntangiriro za Kanama 2019, muri Filipine haguye imvura nyinshi yiganjemo imiyaga, maze iteza imyuzure n’inkangu. Ikibabaje ni uko, mu gace kitwa Natonin, hari umuvandimwe wari umupayiniya wa bwite w’igihe gito wahitanywe n’inkangu, undi muvandimwe na we wari umupayiniya wa bwite w’igihe gito agakomereka bidakabije. Nanone hari umuhungu w’imyaka icumi wakomerekejwe n’ibyo inkangu yangije, ariko aza kuvurwa.

Nta nzu n’imwe y’Umuhamya yasenyutse. Icyakora, umuyaga ukaze wasambuye igice kimwe k’igisenge k’Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Negros Occidental.

Ibiro by’Abahamya byo muri Filipine n’umugenzuzi usura amatorero yo muri ako gace, barimo barahumuriza imiryango y’abo Bahamya.

Tubabajwe cyane n’urupfu rw’uwo muvandimwe, kandi dukomeje gusenga dusabira inshuti n’abavandimwe be. Dutegerezanyije amatsiko igihe ibintu bibabaje bizaba ‘bitakibukwa ukundi.’—Yesaya 65:17.