Soma ibirimo

2 NZERI 2019
RWANDA

Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro rya mbere mu Rurimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda

Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro rya mbere mu Rurimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda

Kuva tariki ya 16 kugeza 18 Kanama 2019, Abahamya bagize ikoraniro rya mbere ry’iminsi itatu mu rurimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda, ryabereye i Kigali mu Rwanda. Hateranye abantu 620, habatizwa abantu 8 bafite ubumuga bwo kutumva

Abateranye barimo baririmba indirimbo z’Ubwami mu marenga

Ku Cyumweru ku munsi wa nyuma w’ikoraniro hari abayobozi babiri bateranye. Abo ni Bizimana Jean Damascène, akaba ari umwe mu bayobora Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, na Ndayisaba Emmanuel akaba ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga. Nanone kandi ikinyamakuru Ukwezi gisohoka kuri interineti, cyari cyohereje abanyamakuru bacyo ku Cyumweru, kandi cyasohoye inkuru ishimishije.

Mushiki wacu afasha umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona akoresheje amarenga yabigenewe

Bizimana twavuze haruguru yaravuze ati: “Iki giterane cyari gishimishije rwose! Ntidukunze kubona abafite ubumuga bwo kutumva bo hirya no hino mu gihugu bahurira hamwe. Mwarakoze rwose! Turashimira Abahamya ba Yehova cyane, kuko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva, bakava mu bwigunge. Byaba byiza abayobozi b’igihugu baje kureba igikorwa nk’iki maze bakakigana.”

Mu myaka ibiri ishize, hari ibindi bintu bibiri byabaye bitazigera byibagirana ku bantu bakoresha ururimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda. Muri Nzeri 2017, bwabaye ubwa mbere mu Rwanda haba ishuri rihugura ababwiriza mu rurimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda. Umwaka umwe nyuma yaho, muri Nzeri 2018, ku biro by’Abahamya batangiye guhindura za videwo mu rurimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda.

Umuvandimwe Habiyaremye Jean d’Amour, wari uhagarariye ibiro by’Abahamya muri iryo koraniro yagize ati: “Twishimiye cyane kubona ibintu bigenda bigerwaho n’abakoresha ururimi rw’amarenga y’Ikinyarwanda, harimo n’iri koraniro ry’iminsi itatu. Abahamya bagaragaje ko bakunda abantu b’ingeri zose hakubiyemo n’abafite ubumuga bwo kutumva nk’uko umutwe w’iri koraniro ugira uti ‘Urukundo ntirushira’ ubivuga.”

Ibintu bigenda bigerwaho mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva, ni gihamya y’uko Yehova akomeje kuduha imigisha!—Zaburi 67:1.