Soma ibirimo

5 NZERI 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yashegeshe Bahamasi

Inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yashegeshe Bahamasi

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2019, Inkubi y’umuyaga yiswe Dorian yashegeshe ikirwa cya Great Abaco, kiri mu majyaruguru ya Bahamasi. Uwo n’umwe mu miyaga ikaze cyane yabaye mu nyanja ya Atalantika. Iyo nkubi y’umuyaga yari iteje akaga kubera ko yaje buhorobuhoro irimo imvura nyinshi. Uwo muyaga wageze no mu birwa bya Leeward, muri Poruto Riko no mu birwa bya Virijiniya, ariko nta bintu byinshi byangiritse muri utwo duce.

Ibiro by’Abahamya byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gukurikirana amakuru arebana n’ingaruka uwo muyaga wagize ku bavandimwe bacu, n’ibyangiritse ku nyubako z’umuryango wacu zo muri utwo duce. Kugeza ubu, raporo igaragaza ko mu Bahamya 46 bari mu matorero abiri ari ku kirwa cya Great Abaco nta n’umwe wakomeretse. Icyakora, Inzu y’Ubwami imwe iba kuri icyo kirwa yarasenyutse.

Ku kirwa cya Grand Bahama, hari amatorero ane agizwe n’ababwiriza 364. Bikimara kuba, byavugwaga ko abagera ku 196 bavanywe mu byabo, kandi amazu 22 akangirika bikomeye. Amazu atatu yarasenyutse.

Ibiro by’Abahamya byari byahaye amabwiriza mbere y’igihe abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu duce twibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga, bisaba abavandimwe na bashiki bacu kwimukira mu murwa mukuru w’icyo gihugu ari wo Nassau, no mu tundi duce aho umutekano wari wizewe.

Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bagwiriwe n’icyo kiza. Tuzi neza ko Yehova abona imimerere barimo kandi ko azakomeza kubaha imbaraga bakeneye ngo bihanganire ibyo bihe bitoroshye barimo.—Zaburi 46:1, 2.