Soma ibirimo

Paulos Eyasu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bafungiwe muri Eritereya kuva ku itariki ya 17 Nzeri 1994

17 NZERI 2019
ERITEREYA

Imyaka 25 muri gereza!

Imyaka 25 muri gereza!

Mu myaka ishize Eritereya ni kimwe mu bihugu byatoteje cyane Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 17 Nzeri 2019, ni bwo abavandimwe bacu batatu ari bo, Paulos Eyasu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bujuje imyaka 25 bafunze. Nanone kandi abavandimwe 39 na bashiki bacu 10 na bo barafunzwe.

Abo bavandimwe na bashiki bacu bafunzwe, ntibigeze babwirwa icyo baregwa, ngo bagezwe imbere y’urukiko cyangwa ngo bakatirwe. Ntibazi igihe bazafungurirwa. Hari abavandimwe bane baguye muri gereza, abandi batatu bapfa bamaze kurekurwa, kubera ubuzima bubi barimo muri gereza.

Abahamya barushijeho gutotezwa nyuma y’umwaka n’igice, uhereye igihe icyo gihugu cyaboneye ubwigenge ku itariki ya 25 Ukuboza 1994. Perezida mushya w’icyo gihugu yatangaje ko Abahamya ba Yehova bambuwe ubwenegihugu kuko ngo banze gushyigikira ubutegetsi. Nanone uwo muperezida yabambuye uburenganzira bw’ibanze bw’abandi baturage bose. Mu byo Abahamya bari batemerewe harimo kwiga amashuri umuntu ashaka, kugira icyo umuntu akora kibyara inyungu cyangwa kujya hanze y’igihugu.

Mu myaka ya vuba aha, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ibyo icyo gihugu gikorera Abahamya ba Yehova. Iyo miryango ivuga ko icyo gihugu kitubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, harimo n’ubw’Abahamya ba Yehova. Eritereya yanze kubahiriza ibyo yasabwe n’iyo miryango.

Reba: “RAPORO YIHARIYE: Abahamya ba Yehova bo muri Eritereya baratotezwa” mu cyongereza

Tuzakomeza kumenyesha abategetsi b’icyo gihugu n’izindi nzego iby’icyo kibazo. Mu gihe abo bavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragaza ukwizera n’ubutwari bukomeye muri ibyo bitotezo bya kinyamaswa, twiringiye ko Yehova azabafasha kuko ari ‘igihome bahungiraho.’—Zaburi 94:22.