Soma ibirimo

29 UKWAKIRA 2019
AZERUBAYIJANI

Urukiko rwarenganuye Abahamya ba Yehova batanu

Urukiko rwarenganuye Abahamya ba Yehova batanu

Ku itariki ya 17 Ukwakira 2019, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwafashe umwanzuro uvuga ko abantu bayoborwa n’umutimanama bo muri Azerubayijani, badakwiriye gufatwa nk’abagizi ba nabi. Urwo rukiko rwashimangiye ko guhana abo bantu, byaba ari ukubangamira uburenganzira umuntu afite bwo kuyoborwa n’umutimanama, kugira ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi no kujya mu idini ashaka. Uyu ni wo mwanzuro wa mbere Urukiko rw’u Burayi rufashe urenganura Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani.

Uyu mwanzuro unareba ibindi birego bine, byagejejwe muri urwo rukiko hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2015. Ibyo birego byatanzwe n’Abahamya batanu, ari bo Mushfig Mammadov, Samir Huseynov, Farid Mammadov, Fakhraddin Mirzayev na Kamran Mirzayev. Buri wese muri bo yari yarahamijwe ibyaha kandi afungwa n’ubutegetsi bwa Azerubayijani azira kutajya mu gisirikare. Bitewe n’uko abo Bahamya banze kujya mu gisirikare bashingiye ku myizerere bakomeyeho yo mu rwego rw’idini, urwo rukiko rwasanze ibyo icyo gihugu cyabakoreye bihabanye n’amasezerano y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibihugu by’u Burayi bigenderaho. Nanone, urwo rukiko rwavuze ko n’abandi bantu batari abayobozi b’amadini cyangwa ngo babe biga amashuri yo mu rwego rw’idini, na bo bakwiriye guhabwa imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Urukiko rw’u Burayi rwavuze ko icyo gihugu kigomba guha abo Bahamya impozamarira.

Nk’uko byasobanuwe mu mwanzuro w’urwo rukiko, mu mwaka wa 2001 igihe icyo gihugu kinjiraga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, cyari kemeye ko kizashyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Uretse n’ibyo, Itegeko nshinga ry’icyo gihugu, ririmo ingingo ivuga ko abantu bafite imyizerere ibabuza kujya mu gisirikare, bashyirirwaho imirimo ya gisiviri. Icyakora, abategetsi b’icyo gihugu, ntibigeze bashyiraho itegeko rigenga iyo mirimo, none abavandimwe bacu barimo gufungwa ari byo bazira.

Twizeye ko umwanzuro w’urwo rukiko uzatuma abategetsi ba Azerubayijani bashyiraho iyo gahunda y’imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Hagati aho ariko, dusenga dusaba ko abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu bakomeza gukorera Yehova bafite ubutwari.—Zaburi 27:14.