Soma ibirimo

Apex ni umudugudu muto wo muri Iqaluit ku kirwa cya Baffin muri Nunavut, muri Kanada

17 MATA 2020
KANADA

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Kanada

Uko abatuye ku mpera y’isi ya ruguru bijihije Urwibutso

Kwizihiza Urwibutso mu mwaka wa 2020—Muri Kanada

Ababwiriza 27 bo mu itorero rya Iqaluit mu birwa bya Kanada muri Arigitika, bateranye Urwibutso bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Iryo torero rifite abantu 55 biga Bibiliya kandi 12 muri bo bishimiye guterana Urwibutso kuri videwo.

Abenshi mu biga Bibiliya kugera aho Urwibutso rwari kubera byari kubagora cyane cyangwa ntibibashobokere. Batuye mu ifasi y’itorero yitaruye kandi ngari cyane, ingana na kirometero kare miriyoni 2, kuva i Kimmirut kugera mu mudugudu wa Grise Fiord, ari wo mudugudu wa Kanada uri kure cyane ku mpera y’isi ya ruguru.

Umuvandimwe Isaac Demeester, akaba ari umusaza mu itorero rya Iqaluit yaravuze ati: “Uyu mwaka, ku nshuro ya mbere twashoboye guterana Urwibutso turi kumwe n’abantu twigisha Bibiliya. Umuntu wiga Bibiliya uba mu mudugudu wa Grise Fiord yatumiye abandi bantu bane, bituma abantu batanu bo ku mpera y’isi ya ruguru bakurikirana Urwibutso kuri videwo.”

Ibihe bidasanzwe turimo kubera n’icyorezo cya Koronavirusi, byatumye abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Iqaluit bibonera ibyiza byo guhuza n’imimerere.

Hari mushiki wacu witwa Kathy Burechailo wagize ati: “Twabwirije abantu bo mu burasirazuba bwa Arigitika dukoresheje terefoni. Twagiranye ibiganiro byiza n’abantu batuye mu ifasi yitaruye cyane y’itorero ryacu. Abantu baba bari mu rugo kandi bakeneye guhumurizwa.”

Mushiki wacu witwa Laura McGregor agira ati: “Twe dutuye hano muri Iqaluit iki cyorezo cya Koronavirusi kiraduhangayikishije cyane, kuko cyaduteje ubukene kandi tukaba tutazi amaherezo yacyo. Mu muryango wacu bwari ubwa mbere twikorera umugati ukoreshwa mu Rwibutso. Twagize ibihe byiza kandi byadufashije kubona ko Urwibutso ari umuhango woroheje. Nanone twashimishijwe n’uko dushobora kubona ibigereranyo mu buryo bworoshye.”

Umuvandimwe Demeester agira ati: “Nubwo icyorezo cya Koronavirusi cyadutandukanyije, kubona ukuntu abagize itorero barushijeho kunga ubumwe mu gihe cy’Urwibutso byari bishimishije cyane. Urwibutso rwo muri uyu mwaka rwari rwihariye rwose!”

Itorero rya Iqaluit rirateganya kubaka Inzu y’Ubwami vuba aha ibintu nibigenda neza. Hagati aho, tuzi ko Yehova azabaha imigisha kuko bagira umwete wo kugeza ubutumwa bwiza mu turere twa Kanada two mu mpera y’isi ya ruguru!—Ibyakozwe 1:8.