Soma ibirimo

14 KANAMA 2020
LIBANI

Impanuka ikomeye yabereye i Beirut muri Libani

Impanuka ikomeye yabereye i Beirut muri Libani

Impanuka ikomeye yabereye ku cyambu k’i Beirut ku itariki ya 4 Kanama 2020, yangije ibintu byinshi kandi ikomeretsa abantu babarirwa mu bihumbi. Amazu menshi y’abavandimwe na bashiki bacu yarasenyutse. Hari abavandimwe na bashiki bacu bakomeretse bikabije, ariko nta wapfuye.

Tuzi neza ko Imana yacu igira ubuntu izakomeza gufasha abo bagaragu bayo.—2 Samweli 22:3.