Soma ibirimo

4 UGUSHYINGO 2021
GURUNILANDI

Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikigurunilandi

Hasohotse Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikigurunilandi

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2021, ni bwo umuvandimwe Peter Gewitz, wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Sikandinaviya yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo mu Kigurunilandi. Iyo porogaramu yanyuze kuri JW Stream yakurikiranywe n’abantu 413, muri bo harimo 164 bayirebye bari muri Gurunilandi. Iyo Bibiliya yasohotse, iri mu bwoko bwa eregitoronike. Bibiliya zicapye zizaboneka mu gihe kiri imbere.

Umunara w’Umurinzi watangiye guhindurwa mu Kigurunilandi guhera mu mwaka wa 1973. Ugereranyije hari abantu 57.000 bavuga urwo rurimi. Ururimi rw’Ikigurunilandi ruri mu muryango w’ururimi rwa Inuit ruri mu ndimi zivugwa mu gace ka Arigitika. Iyi Bibiliya ni impano ikomeye ku babwiriza 134 bari mu ifasi ikoresha ururimi rw’Ikigurunilandi.

Muri rusange, Abanyagurunilandi bubaha cyane Bibiliya. Mu mwaka wa 1766, umuhungu w’umumisiyonari wo muri Noruveji yabaye uwa mbere mu guhindura Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu Kigurunilandi. Mu mwaka wa 1822, umumisiyonari wo muri Danimarike yahinduye igitabo cy’Intangiriro kandi ashyiramo izina ry’Imana Yehova mu mwandiko. Byageze mu mwaka wa 1900 ibitabo bya Bibiliya bitaraboneka mu Kigurunilandi, kandi mu mwaka wa 2000 ni bwo hasohotse Bibiliya yuzuye ari igitabo kimwe muri urwo rurimi.

Muri iyo porogaramu, umuvandimwe Gewitz yaravuze ati: “Igihe muzaba musoma iyi Bibiliya mushobora kwizera ko ibyo ivuga bihuje n’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe kandi ihinduye neza ku buryo yumvikana mu rurimi rw’Ikigurunilandi kivugwa muri iki gihe.” Nanone yumvikanisha neza ibyiyumvo nyakuri by’abantu. Urugero, muri Yohana 11:38 hagaragaza ibyiyumvo Yesu yagize igihe yari ku mva ya Lazaro. Hari Bibiliya zo mu Kigurunilandi zivuga ko icyo gihe Yesu “yarakaye” cyangwa ko “yababaye.” Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo yo igaragaza neza ibyiyumvo Yesu yagize, ivuga ko Yesu “yasuhuje umutima.”

Twizeye ko iyi Bibiliya yumvikana neza kandi ihuje n’ukuri, izafasha abantu bo muri Gurunilandi bazayisoma kurushaho “gusobanukirwa” ubuyobozi Ijambo ry’Imana ritanga.—Matayo 13:51.