Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Vladimir Bukin, Mikhail Burkov, Valeriy Slashchev na Sergey Yuferov

26 MUTARAMA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAFUNZWE | Gufasha abandi no kwiringira Yehova bifasha abavandimwe bo muri Tynda kwihangana

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAFUNZWE | Gufasha abandi no kwiringira Yehova bifasha abavandimwe bo muri Tynda kwihangana

Ku itariki ya 23 Kamena 2023, Urukiko rw’akarere ka Tyndinskiy ruri mu ntara ya Amur, rwahamije icyaha umuvandiwmwe Vladimir Bukin, Mikhail Burkov, Valeriy Slashchev na Sergey Yuferov. Mikhail yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi abiri. Vladimir, Valeriy na Sergey, buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi ane. Bose uko ari bane bahise bajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 27 Ukuboza 2022, urukiko rw’intara ya Amur, rwatesheje agaciro umwanzuro wo guhamya icyaha Vladimir, Mikhail, Valeriy na Sergey, maze rutegeka ko urubanza rwabo rusubirwamo. Abo bavandimwe bahise barekurwa kugira ngo bategereze igihe bazongera kuburanira. Icyakora ntibari bemerewe kuva mu gace batuyemo.

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2022, urukiko rw’akarere ka Tyndinskiy ruri mu ntara ya Amur rwahamije icyaha Vladimir, Mikhail, Valeriy na Sergey. Vladimir, Valeriy na Sergey buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Mikhail we yakatiwe imyaka itandatu n’amezi abiri. Abo bavandimwe bose uko ari bane, bakiva mu rukiko bahise bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2019

    Abapolisi basatse ingo umunani z’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace harimo n’iz’abo bavandimwe bane

  2. Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2019

    Abashinzwe iperereza bashinje abo bavandimwe uko ari bane ibikorwa by’ubutagondwa. Bose babujijwe kuva mu gace batuyemo

  3. Ku itariki ya 26 Nyakanga 2021

    Dosiye yabo yashyikirijwe urukiko

Icyo twabavugaho

Twizeye ko Yehova azakomeza kugaragariza “ineza yuje urukundo” abavandimwe bacu n’abandi bagaragu be b’indahemuka.—Intangiriro 39:21.