Soma ibirimo

Inyubako Urukiko rw’Ikirenga rw’i Monaco rukoreramo

23 UGUSHYINGO 2022
MONACO

Abahamya ba Yehova bo muri Monaco babonye ubuzimagatozi

Abahamya ba Yehova bo muri Monaco babonye ubuzimagatozi

Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2022, ni bwo Abahamya ba Yehova bo muri Monaco babonye ubuzima gatozi. Ibyo byabayeho nyuma yo gutsinda imanza ebyiri, urwo mu Rukiko rw’Ikirenga rwo muri Monaco n’urwo mu Rukiko rw’u Burayi Rushinzwe Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Hari hashize imyaka itageze kuri ibiri, abavandimwe bacu bagejeje ibirego byabo ku rukiko rw’’u Burayi, urwo rukiko na rwo rusabye Leta ya Monaco gushyira mu bikorwa imyanzuro rwafashwe.

Nyuma y’uko leta imenyeshejwe iby’uwo mwanzuro, impande zombi zabanje kuganira kandi hari umwanzuro mwiza bagezeho. Leta ya Monaco yemeye guha ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 9 Ukuboza 2021, Urukiko rw’u Burayi rwemeye umwanzuro wagezweho wo kwemera ibikorwa byacu byo gusenga nta nkomyi. Nanone leta ya Monaco yemeye kutwishyurira amafaranga atangwa kugira ngo baduhe ubuzima gatozi. Ayo mafaranga arenga miliyoni zisaga mirongo ine n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022, leta ya Monaco yasohoye inyandiko igaragaza ko Association Monégasque pour le Culte des Témoins de Jéhovah (Monaco Association for the Worship of Jehovah’s Witnesses) yemewe mu rwego rw’amategeko. Kandi iyo nyandiko yanasohotse mu kinyamakuru cya leta ya Monaco cyasohotse ku tariki ya 18 Ugushyingo 2022.

Twishimiye ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Monaco bashobora gukorera Yehova nta nkomyi. Dushimira Yehova kuri uwo mwanzuro mwiza twari tumaze igihe dutegereje.—Abafilipi 1:7.