Soma ibirimo

Mushiki wacu Galina Abrosimova

10 Gicurasi 2022
U BURUSIYA

Amakuru mashya | Galina Abrosimova yanesheje ubwoba

Amakuru mashya | Galina Abrosimova yanesheje ubwoba

Ku itariki ya 11 Kanama 2022, urukiko rw’intara ya Nizhny Novgorod rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Galina Abrosimova. Ntazajyanwa uri gereza.

Ku itariki ya 6 Gicurasi 2022, urukiko rw’akarere ka Nizhny Novgorod rwasomye imyanzuro y’urubanza rugaragaza ko mushiki wacu Galina Abrosimova akatiwe imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ubu si ngombwa ko afungirwa muri gereza.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 4 Kamena 2019

    Abagenzacyaha batangiye gukora iperereza ku Bahamya ba Yehova bo mu gace ka Nizhny Novgorod. Mu byo babaregaga harimo kujya mu materaniro, gukusanya impano no gushishikariza abandi kujya mu idini ryahagaritswe na Leta

  2. Ku itariki ya 17 Nyakanga 2019

    Abayobozi bateye imiryango 35 y’Abahamya ba Yehova kandi barayisaka. Galina yarafashwe kandi amara iminsi ibiri afunzwe by’agateganyo

  3. Ku itariki 19 Ukwakira 2021

    Urubanza rwa Galina rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Twizeye ko Yehova azakomeza guha imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bagahagarara ‘imbere y’abatware n’abami, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo.’—Mariko 13:9.