Soma ibirimo

Hashize imyaka 25 Abahamya ba Yehova batangije urubuga rwo kuri interineti rwa watchtower.org. Urubuga rwa JW.ORG rwo rwatangiye mu mwaka wa 2012 kandi ni rwo rubuga ruboneka mu ndimi nyinshi ku isi

17 KANAMA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE

“Ubutumwa bwiza kuri interineti”

Hashize imyaka 25 Abahamya ba Yehova bakoresha urubuga rwa interineti

“Ubutumwa bwiza kuri interineti”

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera kuri 25 bafite urubuga rwemewe rwo kuri interineti. Umurimo w’Ubwami wo mu Gushyingo 1997 wari urimo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa Bwiza Kuri Internet,” iyo ngingo yavugaga iby’urubuga rushya rwo kuri interineti rwa watchtower.org. Yasobanuye igira iti: “Sosayiti yashyize muri interineti amakuru atanga ibisobanuro bikwiriye ku bihereranye n’imyizerere hamwe n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova. . . . Intego y’urwo rubuga si iyo gusohora ibitabo bishya, ahubwo ni iyo kugeza ubutumwa ku bantu mu buryo bwa elegitoronike.”

Ibyo byari gutuma abantu bashobora kuvana ku rubuga rwa watchtower.org inkuru z’Ubwami, udutabo hamwe n’ingingo zatoranyijwe zo mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! Urubuga rwa watchtower.org rwatangiye gukora ku itariki ya 15 Mutarama 1997. Nyuma yaho mu mwaka wa 1999, hatangiye urubuga rwa jw-media.org. Urwo rubuga rwatangaga amakuru yizewe yerekeranye n’Abahamya ba Yehova rukayageza ku bitangazamakuru hakubiyemo ibirebana n’amategeko n’ibindi bikorwa by’umuryango wacu.

Mu mwaka wa 2005, urubuga rwa jw.org rwatangiye gukora. Icyo gihe rwakoreshwaga mu kuvanaho ibitabo hamwe n’ibyafashwe amajwi byatoranyijwe.

Muri Kanama 2012, izo mbuga uko ari eshatu zahurijwe hamwe maze ziba urubuga rumwe ruvuguruye rwa jw.org. Umurimo w’Ubwami wo mu Kuboza 2012 wagize icyo uvuga kuri iryo vugurura, ugira uti: “Abantu bagera hafi kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bakoresha interineti. Ni yo soko y’ibanze abantu benshi basigaye bakuraho amakuru, cyane cyane abakiri bato. . . . Urubuga uzadufasha kugeza ubutumwa bw’Ubwami no mu turere ababwiriza badashobora kugeramo.”

Ku rubuga rwa JW.ORG hongewemo izindi ngingo, harimo ibyanditse, ibyafashwe amajwi na za videwo. Abantu bashoboraga kuvanaho ibitabo mu ndimi 411. Nyuma y’imyaka irindwi, ni ukuvuga nyuma y’ivugurura ryo mu mwaka wa 2012, urwo rubuga rwa jw.org ni rwo rwa mbere ku isi rwari rumaze kugira ibintu biboneka mu ndimi 1.000 harimo n’indimi 100 z’amarenga.

Urubuga rwa JW.ORG rwagaragaye ko rufite akamaro cyane igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga. Uru rubuga rwarakoreshejwe cyane kubera ko amateraniro yaberaga mu Mazu y’Ubwami yahagaritswe. Kandi byari bigoye kubona ibitabo bicapye no kubigeza ku bo bigenewe. Umubare munini w’abasuye urwo rubuga ku munsi umwe wabonetse ku itariki ya 7 Mata 2020. Uwo munsi wari umunsi w’urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Kuri uwo munsi abantu barenga miliyoni zirindwi bararusuye. Mu mwaka wa 2020, abantu barenga miriyari basuye urwo rubuga, mu gihe mu mwaka wa 2019, rwasuwe n’abantu bagera kuri miriyoni 800. Uhereye muri Mutarama 2022, mwayeni y’abasura urwo rubuga buri munsi, ni miriyoni eshatu.

Amakuru ahuje n’ukuri yerekeye Abahamya ba Yehova aboneka ku rubuga rwa jw.org yatumye urwikekwe abantu bagiriraga Abahamya ba Yehova rugabanuka. Urugero, Tenesha Gordon yaravuze ati: “Nishimira ko bisigaye byoroshye kubona amakuru yerekeye Abahamya, nko kumenya abo ari bo, ibyo bizera n’icyo inyigisho zabo zishingiyeho. Ibi byamfashije gusobanukirwa neza abo ari bo, kuko nabafataga uko batari.”

Tenesha yabatijwe mu mwaka wa 2017. Ubu afasha kuri Beteli yo muri Jamayika.

Amakuru ahuje n’ukuri aboneka ku rubuga rwa jw.org yatumye Tenesha yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova

Umuvandimwe Clive Martin, uhagarariye urwego rwita ku rubuga, yaravuze ati: “Birashimishije rwose kubona ukuntu Yehova yagiye akoresha urubuga rwa jw.org kugira ngo abantu benshi bakuriye mu bice bitandukanye by’isi bagezweho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.”

Dushimira Yehova kubera iki gikoresho kidufasha mu murimo wo kubwiriza, kumenya neza umuryango wacu no kunga ubumwe n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi. Byose bituma Yehova asingizwa.—Zaburi 145:1, 2.