Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Nikolayev afunguwe, yongeye guhura n’umugore we Yevgeniya, abana be batanu na nyirabukwe

21 NZERI 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksandr Nikolayev wari ufungiwe mu Burusiya yararekuwe

Umuvandimwe Aleksandr Nikolayev wari ufungiwe mu Burusiya yararekuwe

Ku itariki ya 19 Nzeri 2023, umuvandimwe Aleksandr Nikolayev wo mu Burusiya yararekuwe, yari amaze imyaka igera kuri ibiri muri gereza. Akirekurwa abavandimwe na bashiki bacu baje kumwakira kandi yongeye guhura n’umugore we Yevgeniya n’abana babo batanu.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, urugo rwa Nikolayev rwatewe n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi na polisi. Nyuma yaho Aleksandr yagiye ashinjwa kandi agahamywa “ibyaha” azira gusa ko aganira kuri Bibiliya n’abagize umuryango we hamwe n’incuti ze.

Mbere y’uko Aleksandr afatwa, yavuze ikimufasha gukomeza kuba indahemuka. Yaravuze ati: “Naje gusobanukirwa ko burya gutinya abantu no gutinya ibizambaho bishobora gutuma ntakaza ubushobozi bwo gutekereza neza. Ubwo rero niyemeje kwikuramo ubwoba. Nasenze Yehova musaba kumpa ubushobozi bwo kumwiringira kandi yaramfashije mbigeraho.”

Twishimiye ko ubu umuvandimwe wacu Aleksandr yarekuwe kandi akaba yarongeye gusubirana n’umuryango we. Nta gushidikanya ko Yehova “yishimira” abagaragu be b’indahemuka, iyo bakomeje kugira ukwizera n’ubutwari mu gihe batotezwa.—Zaburi 149:4.