Soma ibirimo

Bashiki bacu bari ku kagare gashyirwaho ibitabo hafi ya sitade, yakoreshejwe muri iyo mikino ya Olempike

29 GASHYANTARE 2024
KOREYA Y’EPFO

Abahamya babwirije abantu bari baje mu mikino ya Olimpike y’abakiri bato yabereye muri Koreya y’Epfo

Abahamya babwirije abantu bari baje mu mikino ya Olimpike y’abakiri bato yabereye muri Koreya y’Epfo

Ku itariki ya 19 Mutarama kugeza ku itariki ya 1 Gashyantare mu mwaka wa 2024, mu mijyi ine yo muri Koreya y’Epfo habereye imikino ya Olempike yo mu gihe cy’itumba. Haje abakinnyi babarirwa mu bihumbi, abanyamakuru n’abashinzwe ibyo gususurutsa abantu baturutse mu bihugu birenga 70. Abahamya ba Yehova barenga 2.600 bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza abaje muri iyo mikino. Hateganyijwe ahantu hagera kuri 34 ho gushyira utugare, kandi habonekaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri enye.

Tumwe mu tugare dushyirwaho ibitabo twari mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Gangneung, muri Koreya y’Epfo

Hari umusore uvuga ururimi rw’Ikimandari wegereye abavandimwe babiri bari ku kagare, ababwira ko yabonye utugare twacu ahantu henshi, ariko ko igihe yabonaga icyapa cyari ku kagare cyavugaga uko umuryango ushobora kugira ibyishimo, yahise ahagarara kugira ngo asobanuze byinshi. Abavandimwe bamweretse uko yakura ku rubuga rwa jw.org agatabo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo mu rurimi rw’Ikimandari. Uwo musore yahise afungura urwo rubuga kuri telefone ye kandi ashimira abo bavandimwe kubera ukuntu bamufashije.

Hari umugabo n’umugore b’Abahamya, baganiriye n’umugabo wo muri Ukraine, bakoresheje porogaramu yo muri telefone ihindura mu zindi ndimi, kuko batari bazi ururimi rwe. Igihe baganiraga, uwo mugabo yaberetse amafoto y’ukuntu umujyi yari atuyemo washenywe n’ibisasu. Uwo mugabo n’umugore bamugaragarije impuhwe kandi bamwereka imirongo ya Bibiliya igaragagza ko vuba aha intambara zigiye kuvaho burundu. Igihe uwo mugabo yasomaga ayo masezerano yo muri Bibiliya mu rurimi rwe, byaramukomeje cyane. Nanone bahanye gahunda yo kuzongera kubonana kugira ngo bazakomeze kuganira.

Mushiki wacu urimo kuganira mu buryo bufatiweho n’umugabo n’umugore, mu busitani bwo mu mujyi wa Gangneung

Hari mushiki wacu witwa In-Sook waganirije umukobwa ukiri muto wavugaga icyongereza wari umuhanga mu guserebeka ku rubura wari kumwe na mama we, bari baturutse muri Finilande. Igihe baganiraga, uwo mushiki wacu yavuze ku ngingo zitandukanye ziboneka ku rubuga rwacu ahanditse ngo: “Kurera ingimbi n’abangavu.” Uwo mubyeyi yishimiye cyane izo ngingo kandi avuga ko azongera gusura urwo rubuga.

Twashimishijwe no kuba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Koreya y’Epfo barabonye uburyo bwo “gusingiza izina rya Yehova,” imbere y’abantu benshi bari baje muri iyo mikino mpuzamahanga.—Zaburi 148:13.