Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Uko wabona ibyo ushaka mu rundi rurimi

Uko wabona ibyo ushaka mu rundi rurimi

Niba urimo wiga urundi rurimi, cyangwa ukaba ushaka koherereza umuntu uvuga urundi rurimi ibintu byo kuri jw.org, koresha bumwe mu buryo butatu bwavuzwe hasi aha maze ubishake mu rurimi wifuza.

 Gushyira urubuga mu rundi rurimi

Kanda ku gasanduku kagaragaza indimi maze ubone urutonde rw’indimi urubuga rwa jw.org rubonekamo.

Kuri buri rurimi ruri kuri urwo rutonde, hagiye hari utu tumenyetso turi ibumoso bw’izina ryarwo:

  • Urubuga rwacu, cyangwa ingingo zimwe na zimwe zarwo, byahinduwe muri urwo rurimi. Kanda kuri urwo rurimi kugira ngo ushyire urubuga muri urwo rurimi.

  • Uru rubuga ntirurahindurwa muri uru rurimi, ariko rubonekaho ibitabo ushobora kuvanaho. Kanda ku izina ry’ururimi maze urebe ibitabo biboneka.

  • Uru ni ururimi rw’amarenga. Ibyinshi mubishyirwa muri uru rurimi ni videwo.

    Kanda ahanditse ngo fungura ururimi rw’amarenga gusa kugira ngo ujye ubona indimi z’amarenga gusa.

Kubera ko ku rutonde hari indimi zibarirwa mu magana, koresha uburyo bukurikira kugira ngo ushobore kubona ururimi wifuza mu buryo bwihuse:

  • Hitamo ururimi ukunda cyane: Indimi enye uheruka kureba zihita ziza ahagana hejuru y’urutonde.

  • Andika izina ry’ururimi: Andika inyuguti zibanza z’izina ry’urwo rurimi, yaba uko rwandikwa mu rurimi rwawe cyangwa uko rwandikwa muri urwo rurimi. Urugero, niba ushakira mu kinyarwanda ukaba ushaka ko urubuga rujya mu gifaransa, ushobora kwandika ngo “Igifaransa” cyangwa “Français.” Uko ugenda wandika buri nyuguti, ni ko urutonde ruzajya ruzana indimi zihuje n’izo nyuguti urimo wandika.

 Gufungura ipaji yo mu rundi rurimi

Uburyo bwa 1: Koresha ubu buryo ku mapaji afite agasanduku kanditse ho ngo “Soma mu.”

Ogoga ku rubuga ugere ku ngingo ushaka gusoma cyangwa koherereza umuntu. Hanyuma hitamo ururimi ukanda ahanditse ngo “Soma mu” kugira ngo iyo ngingo ifunguke iri muri urwo rurimi. (Ururimi ushaka nirutaboneka ku rutonde rw’indimi ziri ahanditse ngo “Soma mu”, uzamenye ko iyo ngingo itarahindurwa muri urwo rurimi.)

Inama: Nujya ahanditse ngo “Soma mu” ukabona akamenyetso k’ibyafashwe amajwi kari ibumoso bw’izina ry’ururimi, uzamenye ko ushobora gutega amatwi iyo ngingo muri urwo rurimi.

Nushyira ingingo mu rundi rurimi ukoresheje akamenyetso kanditseho ngo “Soma mu”, uzamenye ko iyo ngingo ari yo yonyine izafunguka iri muri urwo rurimi. Ibindi biri kuri urwo rubuga bizakomeza kugaragara mu rurimi wafunguriyemo.

Uburyo wa 2: Niba ingingo urimo usoma idafite akamenyetso ka “Soma mu”, uzakande ku gasanduku kagaragaza Ururimi kugira ngo urubuga rwose urushyire mu rurimi ushaka. Niba ingingo urimo usoma iboneka mu rurimi wahisemo, izahita igaragara. Niba itaboneka, uzabona wasubiye ku ipaji ibanza y’urwo rurimi wari wahisemo.

 Gushaka igitabo wifuza mu rundi rurimi

Jya ahanditse ISOMERO. Uhitemo ururimi koresheje agasanduku kagaragaza Indimi.

Kubera ko ku rutonde hari indimi zibarirwa mu magana, bya byiza ukanze ku gasanduku kagaragaza indimi, hanyuma ukandikamo ururimi wifuza.

Niba hari ibitabo byinshi biboneka mu rurimi wahisemo, ipaji iriho ISOMERO izagaragaza ibitabo bike gusa muri byo. Kugira ngo ubone ibindi bitabo mu rurimi wahisemo, uzakande hepfo ahari ubwoko butandukanye bw’ibitabo (urugero, IBITABO N’UDUTABO cyangwa AMAGAZETI) kugira ngo ubone urutonde rw’ubwoko bw’ibitabo wifuza mu rurimi wahisemo.

Niba nta bwoko bw’ibitabo bubonetse muri urwo rurimi wahisemo, iyo paji izahita igaragaza ubwoko bw’ibitabo biboneka.