Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW.ORG

Ibibazo abantu bakunze kwibaza​—JW.ORG

Porogaramu nyinshi zo muri iki gihe zishobora gukoreshwa. Porogaramu za kera zidashobora kwakira uburyo bwo kurinda umutehano bugezweho ntishobora gukorana n’uru rubuga. Bizarushaho kukorohera nukoresha porogaramu ziheruka gusohoka vuba.

Porogaramu za interineti zikurikira ntibikorana:

  • Internet Explorer verisiyo ya 10 n’izasohotse mbere y’ayo. Niba ukoresha orudinateri irimo porogaramu ya kera kandi ikaba idakorana na Internet Explorer ya vuba, ushobora gushyiramo iyindi porogaramu ya interineti.

  • Opera Mini

Ikorana n’ibikoresho bifite porogaramu zikurikira:

  • Android 4.2 n’izasohotse nyuma yayo

  • iOS 9.0 n’izasohotse nyuma yayo (nta bufasha buteganyijwe ku bikoresho byose bikorana na iOS ya kera)

 

Hari byinshi wakora, harimo n’ibi bikurikira:

  • Jya kuri interineti uvaneho porogaramu ya JW Broadcasting; iboneka kuri Amazon Fire TV, Apple TV (yo ku rwego rwa 4) na Roku.

  • Niba ufite tereviziyo igezwaho iba irimo porogaramu ifasha umuntu kujya kuri interineti, ushobora kujya kuri jw.org ugafungura videwo. Icyakora bishobora kudakunda kuri tereviziyo zose zigezweho.

Ushobora no gukoresha mudasobwa cyangwa igikoresho cyawe kigendanwa ukarebera izo videwo kuri tereviziyo. Ibyo ushobora kubikora ureba videwo zikiri kuri interineti cyangwa izo wavanyeho mbere y’igihe.

  • Niba ufite mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cyo mu bwoko bwa Apple na tereviziyo yo muri ubwo bwoko, ushobora gukoresha AirPlay kugira ngo urebere izo videwo kuri tereviziyo yawe. Niba ushaka ibindi bisobanuro, jya ahasabirwa ubufasha ku rubuga rwa Apple.

  • Niba ufite igikoresho cya Google Chromecast, ushobora kohereza videwo kuri tereviziyo yawe ivuye kuri Chrome. Ushaka ibindi ibisobanuro, wajya ahasabirwa ubufasha ku rubuga rwa Google.

  • Ushobora no gucomeka mudasobwa yawe, tabureti cyangwa terefoni igezweho kuri tereviziyo, ukoresheje HDMI, DVI, VGA cyangwa izindi nsinga zabigenewe. Reba ibivugwa mu gatabo kazanye na mudasobwa, ikindi gikoresho cyangwa tereviziyo yawe kugira ngo umenye uko bikorwa.

 

Ushobora kubwira umuntu umenyereye gukoresha urubuga rwa JW.ORG akagufasha. Bidashobotse, wagana Ibiro by’Ishami byacu bikwegereye.