Soma ibirimo

5 UGUSHYINGO 2013
ARUMENIYA

Arumeniya yashyiriyeho Abahamya imirimo ya gisivili

Arumeniya yashyiriyeho Abahamya imirimo ya gisivili

Uko bigaragara, leta ya Arumeniya yageze aho yemera kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora umurimo wa gisirikare. Ku itariki ya 23 Ukwakira 2013, Komisiyo yo muri Arumeniya ishinzwe icyo kibazo yakiriye icyifuzo cy’Abahamya ba Yehova 57 mu basaga 90 bari banditse basaba ko bashyirirwaho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, kandi ibaha ibyo basabye (nanone iyo komisiyo irimo gusuzuma ikibazo cy’abandi basigaye). Hanyuma, iyo komisiyo yagiye muri gereza ya Erebuni itanga uburenganzira bwo gufungura Abahamya 6 muri 20 bari bahafungiwe. Abo Bahamya batandatu bafunguwe ku itariki ya 24 Ukwakira 2013. Iyo komisiyo izasuzuma ibyo abandi Bahamya bifuza gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare basigaye muri gereza basabye kandi twizeye ko na bo bazafungurwa.

Imirimo isimbura iya gisirikare

Iyo gahunda yatangiye kugenda ishyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 8 Kamena 2013, ubwo leta ya Arumeniya yakoraga ibihuje n’amahame ibihugu by’u Burayi bigenderaho, igakora ubugororangingo ku itegeko rigenga imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, maze ku itariki ya 25 Nyakanga 2013 igashyiraho amategeko agena iyo mirimo. Mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi yabaye ku itariki ya 2 Ukwakira 2013, perezida wa Arumeniya yavuze ibyerekeye ubwo bugororangingo buherutse gukorwa kuri iryo tegeko, agira ati “abantu batifuza gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo ntibazongera guhanwa bitewe n’amategeko ubu tugenderaho.” Ku itariki ya 3 Ukwakira 2013, Arumeniya yashyizeho itegeko ritanga imbabazi ryatumye igihano gihabwa abanga gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo kigabanywaho amezi atandatu. Ibyo byatumye Abahamya umunani bari bashigaje igihe kitageze ku mezi atandatu muri gereza bafungurwa ku itariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira 2013.

Iyo gahunda nshya yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ituma abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare babona uburyo bwo guteza imbere igihugu cyabo, kandi batabangamiye umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Ubu iyo mirimo ntikigenzurwa n’igisirikare cya Arumeniya ahubwo isigaye igenzurwa n’inzego za gisivili. Iyo mirimo ya gisivili ikorwa mu gihe kingana n’amezi 36, uyikora akamara amasaha 48 mu cyumweru, kandi akaba yemerewe iminsi 10 y’ikiruhuko mu mwaka. Abasaba guhabwa imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare bazajya bayikorera hafi y’iwabo, kandi iyo mirimo bazakora nta ho ihuriye n’igisirikare.

Uko byagenze ngo iryo tegeko rikorerwe ubugororangingo

Mu mwaka wa 2001, igihe Arumeniya yinjiraga mu Nama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi, kimwe n’izindi leta zose zinjiye muri uwo muryango, na yo yasabwe gushyiraho itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare no kurekura abantu bose bari bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare. Nubwo Arumeniya yemeye gushyiraho iryo tegeko, yakomeje guhamya ibyaha Abahamya ba Yehova no kubafunga.

Mu myaka 20 ishize, Abahamya ba Yehova basaga 450 bamaze imyaka myinshi bafunzwe, bafungiwe mu mimerere mibi kandi bafashwe nabi.

Igihe itegeko rya Repubulika ya Arumeniya rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ryashyirwagaho ku itariki ya 1 Nyakanga 2004, byatanze icyizere cy’uko abo bantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare bazarenganurwa. Icyakora iryo tegeko ritangiye gukurikizwa, byagaragaye ko iyo mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yakomeje kuyoborwa n’abasirikare kandi utayikoze akabihanirwa. Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi yasubiyemo kenshi ko iyo mirimo mishya bari bashyizeho isimbura iya gisirikare, na yo inyuranyije n’amahame u Burayi bugenderaho. Urugero, mu mwanzuro wa 1532 (2007), Inteko Ishinga Amategeko y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi yavuze ko “ibabajwe cyane no kuba nta mirimo ya gisivili nyayo isimbura iya gisirikare iriho, no kuba abantu babarirwa muri za mirongo umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare, abenshi muri bo akaba ari Abahamya ba Yehova, bakomeje gufungwa bitewe n’uko ari byo bahisemo aho gukora imirimo yitwa ko ari iya gisivili nyamara atari yo.”

Nanone Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, yagaragaje ko ihangayikishijwe no kuba Arumeniya ikomeje gufunga Abahamya umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare. Mu magambo asoza inama ya 105 (2012), abagize iyo komite baravuze bati

“Ishyaka riri ku butegetsi rikwiriye gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, idafite aho ihuriye n’igisirikare, rikayishyiriraho abantu bose umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare kandi rikareka kubashyiriraho iyo mirimo rigamije kubahana cyangwa kubaha imirimo yo kubapyinagaza cyangwa ngo ribasabe gukora igihe kirekire kurusha abandi. Nanone ishyaka riri ku butegetsi rikwiriye gufungura abantu bose bafunzwe bazira ko umutimanama utabemerera gukora imirimo ya gisirikare, cyangwa bazira kudakora imirimo ya gisivili yashyizweho, ariko ifitanye isano n’igisirikare.”

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarahagobotse

Vahan Bayatyan n’abandi Bahamya babiri bamaze kubona ko inkiko zo muri Arumeniya zibarenganyije, bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ibintu byahindutse ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, ubwo Urugereko Rukuru rw’urwo rukiko rwafataga umwanzuro w’uko Bayatyan atsinze. Bwabaye ubwa mbere mu mateka urwo rukiko rufata umwanzuro w’uko Amasezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, arengera abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare. Uwo mwanzuro w’Urugereko Rukuru rw’urwo rukiko wakurikiwe n’indi myanzuro ine ishyigikira uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare, yafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. *

Abahamya umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare baherutse gutsinda Arumeniya mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu: Hayk Bukharatyan na Ashot Tsaturyan.

Nubwo Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi rwafashe umwanzuro w’uko Bayatyan atsinze Arumeniya, icyo gihugu cyakomeje gushinja ibyaha urubyiruko rw’Abahamya 29 umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare, kandi 23 muri bo barafungwa. Kuva muri Nyakanga 2011 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2013, abasore 86 bose hamwe bamaze imyaka isaga 168 muri gereza zo muri Arumeniya. Bamwe muri abo basore bamaganye ako karengane bageza ikirego cyabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Ibibazo bitarakemuka

Abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare barangije igifungo hamwe n’abafunguwe mu kwezi k’Ukwakira 2013, biringiye ko bazakurirwaho inkurikizi zo kuba barafunzwe, nk’uko bigaragara mu bugororangingo buherutse gukorwa mu mategeko ahana yo muri Arumeniya. Ikindi kibazo ni ukumenya niba icyo gihugu kizaha indishyi z’akababaro abantu bahamijwe ibyaha bakanafungwa nyuma y’umwanzuro w’urubanza rwa Bayatyan.

Dutegereje kureba niba Arumeniya izakurikiza ibintu byose bikubiye mu itegeko iherutse kuvugurura rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Icyakora, muri iki gihe biragaragara ko Arumeniya yashyizeho imihati idasanzwe mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare.

Inzira ndende yo gushyiraho imirimo ya gisivili nyayo isimbura iya gisirikare

Umwaka

Ibyabaye

2001

Arumeniya yinjiye mu Nama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi, kandi isabwa gushyiraho amategeko agena imirimo nyayo ya gisivili isimbura iya gisirikare

2004

Itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ryashyizweho, ariko iyo mirimo ikomeza kuyoborwa n’abasirikare ku buryo Abahamya ba Yehova batashoboraga kuyikora

2006

Nubwo itegeko rishyiraho imirimo isimbura iya gisirikare ryavuguruwe kandi rikaba riteganya n’ibihano bizajya bihabwa abatayikora, mu by’ukuri ntirikubiyemo imirimo nyayo isimbura iya gisirikare Abahamya ba Yehova bashobora gukora

2011

Mu mwanzuro w’urubanza nomero 16-1 Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya, Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasanze Arumeniya yararengereye uburenganzira umuntu afite bwo gukoresha umutimanama we n’ubw’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare

2012

Urukiko rw’u Burayi rwafashe imyanzuro ibiri yemeza ko Arumeniya itsinzwe mu manza z’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare: mu rubanza Bukharatyan yaburanagamo na Arumeniya hamwe n’urubanza Tsaturyan yaburanagamo na Arumeniya

2013

Ku itariki ya 8 Kamena, leta ya Arumeniya yakoze ubugororangingo ku itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, maze ku itariki ya 25 Nyakanga hashyirwaho amategeko agena imirimo ya gisivili Abahamya bemera

Ku itariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira, Arumeniya yafunguye abantu umunani umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare

Ku itariki ya 23 Ukwakira, Komisiyo yo muri Arumeniya ishinzwe icyo kibazo yemereye Abahamya 57 gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, hakubiyemo n’abandi 6 muri 20 bakiri muri gereza

Ku itariki ya 24 Ukwakira, Arumeniya yafunguye Abahamya batandatu bari muri gereza ya Erebuni

^ par. 12 Reba urubanza nomero 43965/04 rwo ku itariki ya 22 Ugushyingo 2011, Erçep yaburanagamo na Turukiya; urubanza nomero 37819/03 rwo ku itariki ya 10 Mutarama 2012, Bukharatyan yaburanagamo na Arumeniya; urubanza nomero 37821/03 rwo ku itariki ya 10 Mutarama 2012, Tsaturyan yaburanagamo na Arumeniya; urubanza nomero 5260/07 rwo ku itariki ya 17 Mutarama 2012, Feti Demirtaş yaburanagamo na Turukiya.