Soma ibirimo

17 WERURWE 2014
Turukiya

Turukiya yanze gukurikiza amahame u Burayi bugenderaho agenga abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare

Turukiya yanze gukurikiza amahame u Burayi bugenderaho agenga abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare

“Umunyaturukiya wese avuka ari umusirikare.” Ayo magambo yigishwa abanyeshuri, akavugwa kenshi n’abanyapolitiki muri disikuru zabo kandi bakayacengeza mu bantu bahamagariwe kujya mu gisirikare. Umugabo wese wo muri Turukiya aba ategetswe kujya mu gisirikare kandi kukijyamo bishimisha benshi. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba leta ya Turukiya yaranze kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.

Turukiya ni kimwe mu bihugu bike bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi bitubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Icyakora, kubera ko Turikiya ari kimwe mu bihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi kandi ikaba yaremeye ko Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ashyirwa mu mategeko agenga icyo gihugu, yo ubwayo yiyemereye ko izakurikiza amahame ibihugu by’i Burayi bigenderaho. Dukurikije umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wafashwe mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya, Turukiya na yo igomba kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, kimwe n’ibindi bihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi. Kubera ko Turukiya yanze kubyubahiriza, abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare baracyahura n’ibibazo.

Mu gihe cy’imyaka 10 ishize, abagabo 55 b’Abahamya ba Yehova bagiye basaba leta ya Turukiya kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Ibyo basabye ntibyubahirijwe kandi ibyo byatumye bakomeza kuregwa kenshi, bacibwa amande aremereye kandi bamwe bamara imyaka myinshi muri gereza. Ubu Abahamya bakiri bato 15 b’igitsina gabo bo muri Turukiya bakomeje kuregwa kenshi bazira ko banga kujya mu gisirikare.

‘Ngomba kumvira umutimanama wanjye’

“Jye numva nta gihugu cyatuma nkora ibinyuranye n’umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya, cyangwa ngo kimbuze gukurikiza amagambo yahumetswe n’Imana ngomba kumvira aboneka muri Yesaya 2:4.” Uwo murongo uzwi cyane wanditswe ku ibuye riri imbere y’icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, ugaragaza ko abantu bose banga intambara bagomba ‘gucura inkota zabo mo amasuka kandi ntibongere kwiga kurwana.’ Ayo magambo ni yo umuturage wo muri Turukiya witwa Feti Demirtaş, wari ufite imyaka 25, yakoresheje yisobanura, agaragaza impamvu yari yiteguye guhara umudendezo we akemera no gufungwa aho kujya mu gisirikare. Kubera ko Feti ari Umuhamya wa Yehova, yumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya adaciye ku ruhande. Ibyo byatumye aregwa incuro icumi kandi afungwa igihe kirenga umwaka n’igice.

Igihe Feti yafatwaga ku ncuro ya mbere, umusirikare mukuru yamutegetse kwambara imyenda ya gisirikare ku ngufu ariko arabyanga, ahitamo kumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya. Hanyuma uwo musirikare mukuru yajyanye Feti imbere y’abagabo 400 nanone amutegeka kwambara imyenda ya gisirikare. Nanone yarabyanze. Icyo gihe abacungagereza baramututse, bamukubita imigeri mu mutwe, mu bitugu no ku maguru kandi bamukubita inshyi mu maso.

Igihe Feti yafatwaga ku ncuro ya gatanu kandi agafungwa muri Mata 2006, abacungagereza bamutegetse gukuramo imyenda, ndetse n’iy’imbere, akambara iya gisirikare. Yarabyanze maze bamufungira muri gereza ya gisirikare, amaramo iminsi ine. Nijoro bamuzirikishaga amapingu ku gitanda, naho ku manywa bakamuzirika ku byuma by’inzugi zo muri gereza kugira ngo barebe ko yava ku izima. Feti yaravuze ati “nirirwaga mfite ubwoba kandi nijoro singoheke bitewe n’ubwoba bw’ibintu birimo bimbaho n’ibindi nabaga niteguye guhura na byo. Nubwo nabaga nahungabanye bitewe no gufatwa nabi, nakomeje gushikama ku cyemezo cyanjye cyo kuyoborwa n’umutimanama.”

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rukemura ikibazo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Mu mwaka wa 2007 Feti Demirtaş yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, arega leta ya Turukiya kuba yaramuhohoteye ikamufunga bitewe n’uko yumviye umutimanama we akanga kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 17 Mutarama 2012, urwo rukiko rwasomye urwo rubanza rwemeza ko Feti atsinze, rwemeza ko yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa bimutesha agaciro, kandi bimubabaza cyane. Nanone urwo rukiko rwavuze ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere bakomeyeho babifitiye uburenganzira hakurikijwe Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. *

Nyuma y’aho urukiko rusobanuriye neza ikibazo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, Feti yari yiteze ko abategetsi ba Turukiya batazongera kumukurikirana. Kandi koko urwo rukiko rwategetse leta ya Turukiya kumwishyura indishyi z’akababaro n’amafaranga yakoresheje muri urwo rubanza bingana n’amayero 20.000. Icyakora nyuma y’amezi ane urwo rukiko rufashe umwanzuro mu rubanza Feti Demirtaş yaburanagamo na Turukiya, Urukiko rwa Gisirikare rw’icyo gihugu rwongeye kumukatira igifungo cy’amezi abiri n’igice, bitewe n’uko yanze kujya mu gisirikare. Feti yajuririye uwo mwanzuro kandi urwo Rukiko rwa Gisirikare ruracyasuzuma iby’ubwo bujurire.

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu na yo yashyigikiye abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Nanone Turukiya yanze gukurikiza imyanzuro iherutse gufatwa n’iyo komite. Mu mwaka wa 2008 hari Abahamya babiri, Cenk Atasoy na Arda Sarkut, bagejeje ibibazo byabo kuri iyo komite y’Umuryango w’Abibumbye, barega abategetsi ba Turukiya ko bakomeje kubajyana mu nkiko babahora kwanga kujya mu gisirikare. Mu myanzuro iyo Komite y’Umuryango w’Abibumbye yafashe ku itariki ya 29 Werurwe 2012, hari aho yagize iti “abantu banga kujya mu gisirikare baba babitewe n’imyizerere yabo y’idini” kandi “gukomeza kubakurikirana mu nkiko no kubakatira ibihano ni ukubangamira umudendezo wabo wo kuyoborwa n’umutimanama, kandi ibyo binyuranyije n’ingingo ya 18, igika cya 1, mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki.

None se abategetsi ba Turukiya bakoze iki bamaze kumva iyo myanzuro isobanutse neza? Abo bategetsi na n’ubu baracyasaba ko nyuma ya buri mezi ane, * abo Bahamya babiri bitaba igihe cyose batumijweho ngo bajye mu gisirikare, bitaba ibyo bagakurikiranwa mu nkiko kandi bagacibwa amande atagira ingano.

Abahamya ba Yehova bo muri Turukiya biyemeje bamaramaje gukurikiza itegeko ryo muri Bibiliya ribasaba gukunda bagenzi babo. Iyo abategetsi ba Turukiya babatumijeho ngo baze mu gisirikare, buri Muhamya aba agomba kwifatira umwanzuro w’icyo yakora. Feti Demirtaş n’abandi Bahamya bavuze ko gufata intwaro ari ukurenga ku itegeko rya Bibiliya no kutumvira umutimanama wabo.

Urwo rubyiruko rutegereje ko leta y’icyo gihugu yubahiriza amategeko yo ubwayo yasinye. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu hamwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburengenzira bw’Ikiremwamuntu na byo byiteze ko Turukiya izakurikiza imyanzuro yafashwe, bigatuma n’abategetsi b’icyo gihugu bubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Kuva Turukiya itarabishyira mu bikorwa, ntiyubahiriza amahame arangera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasinyweho n’ibihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi.

^ par. 10 Urwo si rwo rubanza rwa mbere abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare batsinzemo Turukiya mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Mu kwezi k’Ugushyingo 2011 urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko undi Muhamya witwa Yunus Erçep atsinze Turukiya. Uwo Muhamya yarezwe mu rukiko incuro zigera kuri 41 mu gihe cy’imyaka 14 azira ko yanze kujya mu gisirikare.

^ par. 14 Vuba aha leta y’icyo gihugu yahinduye iryo tegeko, none ubu buri mezi atatu itumiza abantu ngo baze mu gisirikare.