Soma ibirimo

11 KAMENA 2015
AZERUBAYIJANI

Abahamya ba Yehova baratabariza abantu bafunzwe bazira akarengane muri Azerubayijani

Abahamya ba Yehova baratabariza abantu bafunzwe bazira akarengane muri Azerubayijani

Abahamya ba Yehova barasaba abategetsi bo hirya no hino ku isi guhaguruka bakavuganira Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bafunzwe bazira akarengane. Uwo mukobwa na nyina bafunzwe ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, igihe Urukiko rw’Akarere rwa Sabail rwabasabiraga gufungwa amezi atatu kandi bataraciriwe urubanza bashinjwa gutanga ibitabo mu buryo butemewe n’amategeko. Vuba aha urwo rukiko rwongereye igifungo cyabo ho andi mezi abiri.

Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova

Abagore b’abanyamahoro bafashwe nk’abagizi ba nabi bateje akaga

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2014, polisi yafashe Zakharchenko na Jabrayilova igihe barimo baganira n’abaturanyi babo mu gace batuyemo ka Baku, bababwira ibyo bizera bishingiye kuri Bibiliya. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, abakozi ba Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu baburanishije abo bagore mu muhezo bashaka kubashinja ibyaha. Umucamanza yavuze ko icyatumye bafungwa bataracirwa urubanza ari uko babangamiye umutekano w’abaturage. Iyo minisiteri yahise ifungira uwo mukobwa na nyina ku biro byayo bikuru bigaragara ku ifoto iri hejuru.

Kuva icyo gihe, abakozi b’iyo minisiteri basatse amazu y’abo Bahamya, bafatira ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amakaye bandikamo ibitabo byayo bwite, orudinateri na telefoni. Igihe cyose abo Bahamya bajuriraga urukiko rwarabyangaga. Nanone rwanze ko bafungishwa ijisho, ahubwo ruhitamo gukomeza kubafunga bataracibwa urubanza.

Ubuzima bwabo ni bwo buduhangayikishije cyane

Ababunganira mu by’amategeko, imiryango yabo n’incuti zabo bahangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’abo Bahamya ndetse n’imimerere barimo igenda irushaho kuba mibi. Zakharchenko afite imyaka 55. Uwo mushiki wacu arwara rubagimpande ikaze kandi yakomeretse akaguru k’iburyo. Ibyo byatumye abaganga bavuga ko yamugaye kugeza kuri 80 ku ijana.

Nanone duhangayishijwe n’uko iyo mimerere ishobora gutuma abo Bahamya bahungabana. Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yemera ko basurwa gusa n’abavoka babo. Bene wabo bemerewe kuboherereza ibintu by’ibanze bakenera, urugero nk’imyenda, imiti n’isabune rimwe mu kwezi. Nanone bene wabo bagerageje kuboherereza Bibiliya kugira ngo ibahumurize, ariko iyo minisiteri irabyanga.

Ese Azerubayijani izagera ubwo ireka kwibasira Abahamya?

Mu gihe iyo minisiteri yakoraga iperereza kuri Zakharchenko na Jabrayilova yahamagaje abandi Bahamya bagera kuri 20 ibahata ibibazo kandi isaka mu ngo zigera ku icumi. Nanone kandi, abahagarariye iyo minisiteri, abakozi ba Komite y’Igihugu Ikorana n’Amadini n’abapolisi basatse Inzu y’Ubwami abo bagore bateraniramo.

Kubera ko abayobozi ba Azerubayijani banze ikintu cyose cyasimbura icyo gifungo, Abahamya ba Yehova biyambaje Ibiro bya Komiseri w’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’imiryango mpuzamahanga itari mike basaba gutabariza Zakharchenko na Jabrayilova bafunzwe bazira akarengane. Azerubayijani iri mu bihugu byasinye ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu kandi ivuga ko ari kimwe mu bihugu byemerera buri wese kujya mu idini ashaka.

Abahamya ba Yehova basabye mu kinyabupfura guverinoma ya Azerubayijani kubahiriza inshingano yayo yo kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ibaha umudendezo wo gusenga nta nkomyi. Basabye guverinoma ya Azerubayijani guhita ifungura abo Bahamya b’inzirakarengane.