Soma ibirimo

25 MUTARAMA 2017
KOREYA Y’EPFO

“Umwanzuro w’urukiko waciye agahigo mu mwaka wose”

“Umwanzuro w’urukiko waciye agahigo mu mwaka wose”

Abasore batatu, ari bo Hye-min Kim, Lak-hoon Cho na Hyeong-geun Kim, basohotse mu rukiko rw’ubujurire bafite ibinezaneza bitewe n’uko bagizwe abere. Byari ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe buri mwaka, hafungwa abantu b’igitsina gabo babarirwa mu magana bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Nta kindi abo basore bari biteze uretse gufungwa, kuko ababyeyi babo n’abandi bantu basaga 19.000 bigeze gufungwa ari cyo bazira. Kuba Urukiko rw’Ubujurire rwo mu mugi wa Gwangju rwarafashe umwanzuro w’uko ari abere, ni ikimenyetso gitanga ikizere mu mikirize y’izindi manza zimeze nk’urw’abo basore.

“Umwanzuro w’urukiko waciye agahigo mu mwaka wose”

Ibitangazamakuru bigera kuri 200 byagize icyo bivuga kuri uwo mwanzuro, bivuga ko uretse kurenganura abo basore, uwo mwanzuro uzagirira akamaro n’abandi bantu muri rusange. Hari igitangazamakuru cyavuze ko ari “Umwanzuro w’urukiko waciye agahigo mu mwaka wose,” naho ikindi kivuga ko urwo rubanza ari rumwe mu manza eshanu zaciwe neza muri Koreya y’Epfo mu mwaka wa 2016.

Uwo mwanzuro urukiko rwafashe kuri urwo rubanza, wagaragaje ko abanyamategeko n’abacamanza batangiye guhindura uko babonaga icyo kibazo. Mu manza zitandukanye zagiye ziba, abacamanza bagiye bibonera ko abaregwaga babaga bafite imyizerere izira uburyarya bakomeyeho. Abo bacamanza basanze kubahatira gukora imirimo ya gisirikare cyangwa kubahana ubahora ko bayanze, byaba ari ukurenga ku burenganzira bwabo bwo kuyoborwa n’umutimanama. Abo bacamanza bafashe umwanzuro w’uko abo basore bafite “impamvu zumvikana” zo kwanga gukora imirimo ya gisirikare. Mu myanzuro 16 abacamanza bafashe mu mezi 20 ashize, bemeje ko abaregwaga ari abere aho kubafata nk’abatorotse igisirikare.

Du-jin Oh, wunganiye abantu benshi mu manza z’abantu bayoborwa n’umutimanama yagize ati: “Izi ni impinduka zigaragara. Nashimishijwe cyane n’imyanzuro myinshi irenganura abantu ifatwa mu manza, harimo n’uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Muri izo manza zose, byitezwe ko umushinjacyaha ajuririra imyanzuro yafashwe. Icyakora impinduka zigaragara mu mitekerereze y’abacamanza bo muri Koreya y’Epfo, zituma dutegerezanya amatsiko umwanzuro Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ruzafata ku kibazo cy’uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama.”

Umuti uzaba uwuhe?

Abaturage ba Koreya y’Epfo bose bategereje umwanzuro uzafatwa n’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri icyo gihugu. Urwo rukiko rusumba izindi zose rugendeye ku mahame yo mu Itegeko Nshinga agenga uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama, rurimo rurasuzuma niba ayo mahame ahuje n’ibihano bihabwa abantu banga gukora imirimo ya gisirikare bashingiye kuri ubwo burenganzira kubera ko bakomeye ku myizerere yabo yo mu rwego rw’idini cyangwa ibindi.

Dae-il Hong, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu yagize ati: “Abantu benshi bo muri Koreya y’Epfo bifuza ko icyo kibazo kibonerwa umuti wubahiriza amahame abakiri bato benshi bagenderaho, ntibashyirweho igitugu cyo gukora ibihabanye n’umutimanama wabo. Twizeye ko urwo rukiko rurinda iremezo ruzafata umwanzuro wubahisha aba bakiri bato.”