Soma ibirimo

30 GICURASI 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova ku itariki ya 17 Nyakanga 2017

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova ku itariki ya 17 Nyakanga 2017

Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bajuririye umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafashe wo kubaca muri icyo gihugu. Ku itariki ya 20 Mata, Umucamanza Yuriy Ivanenko, yasomye umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’Abahamya ba Yehova n’imiryango ibahagarariye mu rwego rw’amategeko bitemewe mu gihugu cy’u Burusiya. Abacamanza batatu bo mu Rugereko rw’Ubujurire rw’urwo Rukiko rw’Ikirenga bazumva ubujurire bw’Abahamya ku itariki ya 17 Nyakanga 2017.

Muri ubwo bujurire, Abahamya basaba abo bacamanza gusesa umwanzuro uherutse gufatwa. Bavuga ko uwo mwanzuro ushingiye ku bimenyetso bidafite ishingiro, kandi ko badahamwa n’icyaha cy’ubutagondwa. Nanone Abahamya bavuga ko ibirego urukiko rwashingiyeho rufata umwanzuro bimeze neza neza nk’ibyo abategetsi bashingiragaho igihe batotezaga Abahamya mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti. Icyakora nyuma baje kurenganurwa kandi bahanagurwaho ibyo byaha. Nanone muri ubwo bujurire, Abahamya bavuga ko umwanzuro urukiko ruherutse gufata unyuranyije n’umudendezo bahabwa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, ndetse n’andi masezerano mpuzamahanga icyo gihugu cyashyizeho umukono.

Umwanzuro uherutse gufatirwa Abahamya bo mu Burusiya ubibutsa ibyababayeho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Ubu abategetsi batoteza Abahamya ba Yehova bavuga ko ari intagondwa, abakoresha bakirukana Abahamya ku kazi. Nanone abarimu bashyira iterabwoba ku bana b’Abahamya imbere y’abandi, udutsiko tw’abanyarugomo tukangiza Amazu y’Ubwami, kandi twatwitse amazu abiri y’Abahamya, kugeza akongotse.

Abahamya bo hirya no hino ku isi bizeye ko Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzasuzuma akarengane bagiriwe maze rugasesa umwanzuro bafatiwe, rugaha Abahamya ba Yehova umudendezo wo gusenga Imana kandi rukabarinda ibikorwa by’urugomo.