Soma ibirimo

Abaporisi bagaba igitero ku nzu yaberagamo amateraniro mu mugi wa Tomsk

20 KAMENA 2018
U BURUSIYA

U Burusiya bwafunze abandi Bahamya ba Yehova

U Burusiya bwafunze abandi Bahamya ba Yehova

Mu mezi ashize, abayobozi b’u Burusiya bagiye batoteza Abahamya ba Yehova kandi bakabafunga, bitwaje itegeko rikumira ubutagondwa. Abaporisi bagiye bigabiza ingo z’Abahamya ba Yehova bo muri Birobidzhan, Khabarovsk, Magadan, Orenburg, Naberezhnye Chelny, Perm, Pskov, Saratov na Tomsk. Bafunze abandi Abahamya basaga 15; ubu Abahamya bose bafunzwe by’agateganyo ni 20. Hari n’abandi Bahamya babiri bafungiwe mu ngo. Abahamya bagera kuri 15, harimo abari mu kigero k’imyaka 70 na 80, bategetswe gushyira umukono ku nyandiko ivuga ko batemerewe kuva mu mugi batuyemo. Kugeza ku itariki ya 14 Kamena 2018, abayobozi bo mu Burusiya bajyanye mu nkiko Abahamya basaga 40. Baramutse bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka icumi.

Aho abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu Burusiya

Leta y’u Burusiya yarenze ku byo yiyemereye mu rukiko, igihe hafatwaga umwanzuro wo gusesa imiryango ihagarariye Abahamya ba Yehova. Icyo gihe, leta yari yemeye ko itazabuza abantu gusenga mu bwisanzure. U Burusiya bwarenze ku byo bwari bwiyemeje kandi bukoresha nabi ingingo ya 282 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, bugamije kugereka ibyaha ku Bahamya buvuga ko bifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, bakabitegura cyangwa bakabishyigikira. Uko bigaragara, aho kugira ngo u Burusiya burwanye ubutagondwa, butoteza abaturage babwo bukabavutsa uburenganzira bwo gusenga mu mahoro.

Abahamya baherutse gufungwa no kugabwaho ibitero

12 Kamena 2018, mu mugi wa Saratov. Abaporisi baje gusaka ingo z’Abahamya kandi batwara Abahamya bagera hafi ku 10 bajya kubahata ibibazo. Igihe abo baporisi basakaga, hari urugo bashyizemo kimwe mu bitabo by’Abahamya byabuzanyijwe mu Burusiya. Bafashe Abahamya batanu bajya kubafunga. Nyuma yaho baje kurekura babiri muri bo, ariko bagumana abandi batatu. Abaporisi bashinje Konstantin Bazhenov na Felix Makhammadiev gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Icyo bashinja Umuhamya wa gatatu ari we Aleksey Budenchuk ntikiramenyekana. Ku itariki ya 14 Kamena 2018, Urukiko rw’Akarere ka Frunzenskiy mu mugi wa Saratov rwakatiye Bazhenov na Makhammadiev gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 12 Kanama 2018. Nanone urwo rukiko rwategetse ko Budenchuk na we afungwa by’agateganyo, ariko ntirwatangaza igihe azafungurirwa. Hari n’undi Muhamya igiporisi cyasabye ko ashyira umukono ku nyandiko ivuga ko atemerewe kuva mu gace atuyemo.

3 Kamena 2018, mu mugi wa Tomsk. Mu ma saa yine z’amanywa, abaporisi n’abasirikare b’u Burusiya bigabije ingo ebyiri z’Abahamya ba Yehova mu mugi wa Tomsk, muri Siberiya. Bafunze Abahamya 30, harimo n’umukecuru w’imyaka 83. Batwaye ibintu by’Abahamya ku ngufu, babapakira mu ma bisi maze babajyana mu kigo gishinzwe kurwanya ubutagondwa.

Abakora iperereza bo muri icyo kigo ari bo Ivan Vedrentsev, Aleksandr Ivanov na Vyacheslav Lebedev bahase ibibazo bamwe muri abo Bahamya kugeza saa munani z’ijoro. Abagenzacyaha bateraga abo Bahamya ubwoba, bababwira ko bazabirukanisha ku kazi. Muri icyo gihe, kuri icyo kigo hagiye haza ambilansi, kandi hari Umuhamya umwe wajyanywe kwa muganga.

Umwe mu bari bafashwe ari we Sergey Klimov, yakomeje gufungwa. Ku itariki ya 5 Kamena 2018, Urukiko rw’Akarere ka Oktyabrskiy muri Tomsk rwamushinje gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, maze rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 4 Kanama 2018. Umucamanza yanze ko nibura afungirwa mu rugo cyangwa ko arekurwa hatanzwe ingwate.

3 Kamena 2018, mu mugi wa Pskov. Abaporisi bigabije ingo zitandukanye z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Pskov. Hari urugo rumwe baje batwara abantu bose bari barurimo bajya kubahata ibibazo, harimo n’abashyitsi babiri batari Abahamya bari babasuye. Abahamya ba Yehova batandukanye harimo Gennadiy Shpakovsky, bajyanywe aho ibiro by’ubutasi bikorera mu mugi wa Pskov guhatwa ibibazo. Bamwe mu bajyanywe kuri ibyo biro, bategetswe gutanga ibihamya bishinja Shpakovsky. Abayobozi bahise bamushinja gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Nubwo yaje gufungurwa, igihe icyo ari cyo cyose abayobozi bashobora kumushinja ibindi birego.

30 Gicurasi 2018, mu mugi wa Khabarovsk. Abaporisi bafashe Umuhamya witwa Ivan Puyda igihe bari bamaze kwigabiza urugo rwe. Bamujyanye i Magadan, aba ari ho bamufungira. Ku itariki ya 1 Kamena 2018, Urukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy rwashinje Puyda icyaha cyo gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, kandi rutegeka ko agomba gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2018.

30 Gicurasi 2018, mu mugi wa Magadan. Abaporisi bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Magadan maze bafata Konstantin Petrov, Yevgeniy Zyablov na Sergey Yerkin bajya kubafunga. Ku itariki ya 1 Kamena 2018, Urukiko rw’Umugi wa Magadan rwategetse ko abo Bahamya bakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 bazira gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.

Dmitriy Mikhailov

29 Gicurasi 2018, mu mugi wa Shuya, mu ntara ya Ivanovo. Abayobozi bafunze Dmitriy Mikhailov ku nshuro ya kabiri. Nyuma y’uko abaporisi bigabije urugo rwe ku itariki ya 20 Mata, bamushinje kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Ku itariki ya 29 Gicurasi, abayobozi bongeye kumushinja ko atanga amafaranga yo gushyigikira umuryango ushinjwa ubutagondwa. Ku itariki ya 3 Kamena 2018, Urukiko rw’Umugi wa Shuya rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 19 Nyakanga 2018.

27 Gicurasi 2018, mu mugi wa Naberezhnye Chelny muri Repubulika ya Tatarstan. Abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi baje gusaka ingo icumi z’Abahamya batwara ibikoresho byabo bya eregitoroniki, terefone na pasiporo zabo. Ilkham Karimov, Konstantin Matrashov na Vladimir Myakushin barafashwe barafungwa. Ku itariki ya 29 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Akarere ka Naberezhnochelninskiy rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 25 Nyakanga 2018 bazira gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, kwinjiza abantu muri uwo muryango no kwifatanya mu bikorwa byawo. Urwo rukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya. Nyuma yaho, Umuhamya witwa Aydar Yulmetyev na we yarafashwe, maze ku itariki ya 31 Gicurasi 2018, urukiko rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

22 Gicurasi 2018 mu mugi wa Perm. Igihe Umuhamya witwa Aleksandr Solovyev n’umugore we Anna bari bagarutse i Perm bavuye mu mugi wa Moldova, abaporisi babafatiye aho gari ya moshi zihagarara, bambika amapingu Solovyev kandi batwara ibintu bye. We n’umugore we bahise babajyana ku biro bya porisi bari mu modoka zitandukanye. Igihe Solovyev yari afunzwe, abaporisi bagiye gusaka urugo rwe kandi bahata ibibazo umugore we. Ku itariki ya 24 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Akarere ka Sverdlovskiy rwategetse ko afungishwa ijisho azira kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa.

17 Gicurasi 2018 mu karere ka Birobidzhan. Abaporisi 150 bafatanyije n’abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bigabije ingo 22 z’Abahamya mu gikorwa bise “Umunsi w’urubanza.” Abo baporisi bafatiriye tabuleti z’Abahamya, terefone zabo n’amafaranga. Bafunze umwe mu Bahamya 34 bafashwe icyo gihe witwa Alam Aliev. Ku itariki ya 18 Gicurasi, Urukiko rw’Akarere ka Birobidzhanskiy rwamushinje gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa maze rutegeka ko afungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 13 Nyakanga 2018. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2018, umucamanza A. V. Sizova wo mu Rukiko rw’Ubujurire yemeye ubujurire bwa Aliev, asesa umwanzuro wari warafashe wo mu kumufunga by’agateganyo.

16 Gicurasi 2018 mu mugi wa Orenburg. Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya baje gusaka. Bafunze Abahamya batatu ari bo Aleksandr Suvorov, Vladimir Kochnev na Vladislav Kolbanov. Ku itariki ya 18 Gicurasi, Urukiko rw’Akarere ka Promyshlenniy rwategetse ko Kolbanov afungishwa ijisho azira gutanga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’ubutagondwa. Bukeye bwaho, urwo rukiko rwategetse ko Aleksandr Suvorov na Vladimir Kochnev bafungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 bazira gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Abagenzacyaha bategetse Abahamya barindwi gushyira umukono ku nyandiko ivuga ko batemerewe kuva muri uwo mugi batuyemo, igihe iperereza rigikomeje.

Ibumoso: Aleksandr Suvorov; Iburyo: Vladimir Kochnev

Ese kuba amahanga yaramaganye ibyo bikorwa hari icyo bizatanga?

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasohoye inyandiko zamagana ibikorwa by’u Burusiya bibangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage babwo. Ibyo bihugu byasabye u Burusiya kubahiriza amasezerano mpuzamahanga bwashyizeho umukono arebana n’uburenganzira mu by’idini, uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza n’uburenganzira bwo guteranira hamwe. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye u Burusiya “guhita burekura abantu bose bafunzwe bazira ko bakoresheje uburenganzira bwabo bwo guhitamo idini bashaka no gusenga.”

Philip Brumley, umujyanama w’Abahamya ba Yehova yagize ati: “Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bababazwa cyane n’ukuntu bagenzi babo bo mu Burusiya batotezwa. Abahamya ba Yehova barimo barahura n’ibitotezo nk’ibyo bahuraga na byo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. U Burusiya nibukomeza gutoteza Abahamya, buzaba burenga nkana ku masezerano bwiyemeje yo kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu.”

Abahamya baheruka gufungwa by’agateganyo *

  • Dennis Christensen

    Afite imyaka 45, atuye mu mugi wa Oryol. Yafunzwe guhera ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, bikaba biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 1 Kanama 2018.

  • Valentin Osadchuk

    Afite imyaka 42, atuye mu mugi wa Vladivostok. Yafunzwe guhera ku itariki ya 19 Mata 2018, kandi biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 20 Kamena 2018.

  • Viktor Trofimov

    Afite imyaka 61, atuye mu mugi wa Polyarny. Yafunzwe guhera ku itariki ya 18 Mata 2018, kandi biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 11 Ukwakira 2018.

  • Roman Markin

    Afite imyaka 44, atuye mu mugi wa Polyarny. Yafunzwe guhera ku itariki ya 18 Mata 2018, kandi biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 11 Ukwakira 2018.

  • Anatoliy Vilitkevich

    Afite imyaka 31, atuye mu mugi wa Ufa. Yafunzwe guhera ku itariki ya 10 Mata 2018, kandi biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 2 Nyakanga 2018.

^ par. 21 Niba ushaka kumenya andi makuru, reba Ahaboneka amakuru ku rubuga rwa jw.org, ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya bo mu Burusiya batangiye kugiriwa nabi.”